Abana b’abakobwa basabwe kwirinda gutwara inda zitateganijwe

Umuryango Imbuto Fondation wongeye gutanga ibihembo ku bana b’abakobwa bahize abandi mu mitsindire y’amasomo, ubasaba kwirinda gutwara inda zitateganijwe.

Ibi babisabwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, ubwo ku wa Mbere, tariki 28 Werurwe 2016, yari mu ishuri “Groupe Scolaire Notre Dame du Bon Conseil Byumba” mu gikorwa cyo gushyikiriza ibihembo abana b’abakobwa batsinze neza ibizamini bya Leta mu byiciro bitandukanye.

Imbuto Foundation yahembye abana b'abakobwa batsinze neza ibizamini bya Leta mu mwaka ushize.
Imbuto Foundation yahembye abana b’abakobwa batsinze neza ibizamini bya Leta mu mwaka ushize.

Mu basoje amashuri abanza bahembwe harimo 6 bo mu Karere ka Gasabo, umunani bo mu Karere ka Gicumbi, umwe wo mu Karere ka Kamonyi n’abandi 10 bo mu Karere ka Nyarugenge.

Abasoje icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye (Tronc Commun) barimo umwe wo muri Gasabo na batatu bo muri Nyarugenge; naho abasoje ayisumbuye ni batatu bo mu Karere ka Bugesera, babiri bo muri Gasabo na bane bo muri Gicumbi.

Minisitiri Uwacu yagarutse ku kibazo cy’abana bata amashuri batwaye inda zitateganyijwe kubera kugwa mu bishuko, maze asaba aba bana b’abakobwa kwirinda ibishuko bishobora kubageza muri izo ngorane.

Minisitiri Uwacu avuga ko mu bitabo by’imfashanyigisho Minisiteri y’Uburezi yateguye, bazashyiramo n’amasomo azafasha abakobwa gusobanukirwa ubuzima bwabo bw’imyororokere kuko ngo bamwe mu babyeyi b’abo banyeshuri nta bumenyi buhagije baba bafite ngo babyigishe abana babo.

Minisitiri Uwacu Julliene yasabye abakobwa kwirinda inda batateganyije.
Minisitiri Uwacu Julliene yasabye abakobwa kwirinda inda batateganyije.

Minisitiri Uwacu yasabye aba bakobwa bazwi nk’Inkubito z’Icyeza, gukomeza kuba intangarugero mu myigire yabo n’aho bazaba bari hose.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, yibukije abana b’abakobwa ko buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we, bagatanga amakuru ku bana babonyeho imyitwarire itari myiza kugira ngo abarezi n’ababyeyi babakurikiranire hafi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka