Abamotari barasabwa kugira uruhare mu kubungabunga umutekano muri Musanze
Abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto (abamotari) bo mu karere ka Musanze, barasabwa kugira uruhare rugaragara mu kubungabunga umutekano, batangira amakuru ku gihe, banagaragaza uwo bakekaho ibikorwa byo guhungabanya umutekano.
Ibi babisabwe kuri uyu wa kabiri tariki 28/01/2014, nyuma y’uko muri uyu mujyi haturikiye igisasu cyo mu bwoko bwa grenade kigakomeretsa abagera kuri batandatu.
Umuyobozi wa polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, yabwiye aba bamotari ko bakwiye kugira uruhare mu bikorwa bigamije kubungabunga umutekano w’igihugu n’uwabo by’umwihariko, ndetse ko uzafatwa mu bikorwa biwuhungabanya azabihanirwa n’amategeko.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, yabwiye aba bamotari ko nihagira umuntu ukora igikorwa gihungabanya umutekano yakoresheje moto, hazafatwa ingamba zikaze ku mikorere yabo.
Ati: “Nihongera guterwa igisasu bikagaragara ko hari umumotari wabigizemo uruhare, tuzakuraho ingendo za nijoro, ayo mafaranga muyahebe. Nibigera 17h muhagarike akazi”.
Umuvugizi wa polisi y’igihugu, ACP Damas Gatare, avuga ko Abanyarwanda badakwiye guhangayika, kuko nta cyahindutse ku mutekano wabo, cyane ko imirimo yakomeje muri Musanze nk’uko bisanzwe.
Ati: “Icyo twabwira Abanyarwanda, ni uko badakwiye kumva y’uko hari ikintu cyaciye igikuba. Umutekano nk’uko bigaragara ni wose, nta bantu bakutse umutima. Abantu ntabwo bakwiye kugira ubwoba”.
Igikorwa cyo kuganira n’abamotari bo muri Musanze, cyanitabiriwe n’umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Amajyaruguru Brig. Gen. Emmanuel Ruvusha, umuyobozi w’akarere ka Musanze n’abandi.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
EREGA U RWANDA RURUGARIJWI NUKO MUTABIVUGA DA!!!!!
umutekano ugomba gucungwa na buri wese kuko buri munyarwanda atabona umucungira umutekano uhoraho. ibi kandi birasaba buri wese ko aho yabona ushaka guhungabanya umutekano ko yabimenyesha abashinzwe umtekanom cg se nawe akamukora mu nkokora
reka njye nisabire abo bamotari akantu kamwe nibadufashe gutwra abantu bazi nibiba ngombwa babake nibibaranga bareke kwishora mu bikorwa byiterabwoba kuko ntawe byakijije.