Abakuru b’ibihugu bizeye ko Afurika izaba nziza niva mu mvururu ikubaka ibikorwaremezo
Mu gutangiza inama mpuzamahanga ya Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) kuri uyu wa kane tariki 22/5/2014, abakuru b’ibihugu bayitabiriye bashingira ku mutungo kamere wa Afurika bahamya ko uyu mugabane ufite ejo hazaza heza; ariko ko ibihugu bigomba gushyira hamwe bigakemura ikibazo cy’imvururu no kubura ibikorwaremezo.
Abakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya BAD ni Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, uwa Uganda Yoweri K Museveni; uwa Mauritania, Mohamed Abdel Aziz; uwa Gabon, Ali Bongo Ondimba; Visi perezida wa Kenya, William Ruto hamwe n’abahoze ari abakuru b’ibihugu na Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe, Nkosazana Dlamini Zuma.
Mu gutangiza inama Perezida Kagame yagize ati: “Imvururu z’urudaca muri Afurika, ibiciro bihanitse by’ingufu no gutwara abantu n’ibintu, ubukungu bucumbagira kandi budashyize hamwe no kutigenga mu by’ibanze bikenerwa buri munsi, ni ibibazo bidukomereye …twifiteho inshingano ariko tuzifite no ku bandi”.
Umukuru w’igihugu yavuze ko niba Afurika ishaka ejo heza, abaturage bayo bagomba kubiharanira, abayobozi nabo bagashyiraho politiki ziha imbaraga urubyiruko no korohereza abikorera, ndetse no guhuriza hamwe imbaraga z’ibihugu kugirango bizamurane.
Icyo Perezida Museveni we ashingiraho aha Afurika icyizere cyo kugera ku iterambere, ngo ni uko ubukungu bw’ibihugu bya Afurika bushobora kuzamuka cyane kurusha n’ubw’u Burayi, kuko ngo burimo kwiyongera nyamara abikorera batagira imihanda n’amashanyarazi.
Perezida Museveni ati: “Ngaho nimumbwire ukuntu ubukire bwacu bushobora kuzamuka mu gihe abikorera baba bagejejweho ibyo bikorwaremezo!”.
Yunganiwe na Perezida wa Gabon, Ali Bongo wavuze ko 80% by’ubuso bw’igihugu cye butwikiriwe n’amashyamba afite ibiti bihenze cyane (nka za ribuyu); abaturage ngo batunzwe no kubigurisha bidatunganyije; akaba yibaza uburyo bashobora kunguka ibiva kuri ibyo biti mu gihe baba babanje kubinyuza mu nganda.
Gufungura inama ya BAD byakurikiwe n’ikiganiro cyiswe “Have your say”, aho abakuru b’ibihugu basubije bimwe mu byibazwa n’urubyiruko kuri ejo hazaza ha Afurika.
Visi Perezida wa Kenya wasubije ikijyanye n’uko gutwara abantu n’ibintu, bihenda bigateza ubukene abatuye mu bihugu bidakora ku nyanja; yashubije ko yishimira uburyo ibicuruzwa bivanwa ku cyambu cya Mombasa bizanwa mu Rwanda, bisigaye bimara icyumweru kimwe gusa mu nzira, aho kuba ibyumweru bitatu, kubera ishyirwaho ry’akarere kamwe ka gasutamo.
Bamwe mu bakuru b’ibihugu bifuza ko mu gihe ikibazo cyo gutwara abantu n’ibintu ari imbogamizi kubera ibura iry’imihanda, ibihugu bitagombye kucyongera bisaba ibyangombwa by’inzira abaturage bambukiranya imipaka, kuko ngo ari imbogamizi yo kutagenderana no gutinda mu nzira kw’ibicuruzwa.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|