Abakozi b’Akarere ka Rulindo bakingiwe Hepatite B

Mu karere ka Rulindo habaye igikorwa cyo gukingira bwa nyuma abakozi bakorera ku karere indwara y’umwijima wa Hepatite B

Iki gikorwa cyo gukingira bwa nyuma, dose ya gatatu ari nayo yanyuma indwara y’umwijima ya Hepatite B, ku bakozi b’Akarere ka Rulindo rwaje rushimangira izindi nkingo ibyiri zarubanjirije kugira ngo hakumirwe iyo ndwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B.

Umukozi ushinzwe gukurikirana ibijyanye n'inkingo mu bitaro bikuru bya Kinihira ari gukingira umukozi w'Akarere
Umukozi ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’inkingo mu bitaro bikuru bya Kinihira ari gukingira umukozi w’Akarere

Nk’uko bitangazwa n’umukozi ushinzwe servisi yo gukingira ku bitaro bikuru bya Kinihira biherereye mu karere ka Rulindo, Ntibarikule Paul, avuga ko iyo ndwara ifata umwijima ikawangiza cyane, ikaba yandurira mu maraso, mu mibonano mpuzabitsina, mu matembabuzi, umubyeyi utwite ashobora kuyanduza umwana, kandi ko virusi yayo itinda mu mubiri ugereranyije na Virusi itera Sida, kuko yo imara icyumweru itegereje umuntu wese wakora kuri ayo matembabuzi, naho virusi y’agakoko gatera Sida ngo bivugwa yo ihamara iminota mike itegereje igahita ipfa.

Ntibarikure yakomeje avuga ko gukumira indwara mbere biruta kwivuza, ko ariyo mpamvu bakingira iyi ndwara mbere kuko no kuyivuza birahenze cyane, akenshi binasaba ubushobozi bwo kujya kwivuriza hanze y’igihugu bitewe n’intera uwo mwijima ugezeho.

Umukozi w'Akarere arimo gukingirwa
Umukozi w’Akarere arimo gukingirwa

Yagize ati “Habanjwe icyiciro cy’ababana n’ubwandu bwa Virus itera Sida, abakora kwa muganga bahura n’abarwayi cyane, nyuma hakurikiraho n’ibindi byiciro

Mukagacinya Immaculee ni umuyobozi ushinzwe imicungire y’abakozi ku rwego rw’Akarere yavuze ko yishimiye cyane iki gikorwa, kuko ku nshuro ya mbere bamaze kubasobanurira ububi bw’iyo ndwara bihutiye kuyikingiza, anakangurira abandi bakozi b’Akarere kuyikingiza hamwe n’imiryango yabo.

Umukozi ushinzwe servisi yo gukingira ku bitaro bikuru bya Kinihira arashishikariza abaturage, abakozi bose n’abana bavutse mbere y’umwaka wa 2002 gusa, kujya ku bitaro bikuru bibegereye kuko izo nkingo zirahari kugirango barinde iyo ndwara abaturage uretse abana bavutse nyuma y’umwaka wa 2002 kuko bo baruhabwa mu nkingo zikomatanyije babaha zisanzwe.

Marie Solange Mukashyaka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nukuri batekereje neza gukingira aba bakozi babo iyi ndwara , ibi n’utundi turere turebereho

kanyamanza yanditse ku itariki ya: 12-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka