Abakoze Jenoside barifuza guhuzwa n’abo bahemukiye

Abagera kuri 400 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda barifuza guhuzwa nabo bahemukiye kugira ngo babasabe imbabazi.

Ibi abo bagororwa bafungiye muri gereza ya Rusizi babisabye ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwabasuye ku wa 10 ugushyingo 2015, nyuma yo kuganirizwa kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi yizeza abagororwa ko bazahuzwa nabo bahemukiye mbere y'uko uyu mwaka urangira
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yizeza abagororwa ko bazahuzwa nabo bahemukiye mbere y’uko uyu mwaka urangira

Nsengumuremyi Diogene uhagarariye gahunda ya Ndi umunyarwanda muri gereza ya Rusizi avuga ko nyuma yo gusubiza amaso inyuma bakaganira ku buremere bw’icyaha cya Jenoside bakoze ngo basanze bakwiye guhuzwa n’abo bagikoreye kugira ngo babasabe imbabazi.

Yagize ati “ Kuguma guheranwa n’igihano gusa ntibihagije twasanze bitatwubaka ni muri urwo rwego twatekereje ko bikwiriye ko niba twumva ububi bw’ibyo twakoze uyu munsi dukwiye kugaragariza abantu bose ko twabyumvise kandi tugasaba imbabazi abo twahemukiye”.

Uwizera nawe avuga ko Jenoside bakoreye Abatutsi basanze ari ubuhemu bukomeye kuko ngo basesengura bakabura icyo babajijije, akomeza asobanura ko iyo umuntu avutse Atari we ugira amahitamo y’ubwoko avukamo kuba barishwe bazira ubwoko nta shingoro bifite.

Bamwe mu bagororwa bifuza guhuzwa nabo bahemukiye
Bamwe mu bagororwa bifuza guhuzwa nabo bahemukiye

Ati” Iriya Jenoside yakorewe Abatutsi dusubiza amaso inyuma tugatekereza ikintu twajijije bariya bantu tukakibura uzi umuntu ko avuka atigeze agira amahitamo y’ubwoko avukamo turasaba ko twahuzwa n’imiryango yabo twahemukiye kugira ngo dukubite amavi hasi tubasabe imbabazi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic avuga ko kuba aba bagororwa baragize igitekerezo cyo guhuzwa n’abo bahemukiye ari intambwe nziza dore ko ari nacyo babashishikariza aha akaba yabijejeje ko bagiye kubahuza n’abo bahemukiye mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Abakoze Jenoside barifuza guhuzwa n'abo bahemukiye
Abakoze Jenoside barifuza guhuzwa n’abo bahemukiye

Ati” Ubu rero niba bamaze kubyumva bakaba basaba ko twabahuza n’imiryango yabo bahemukiye kugira ngo babasabe imbabazi bagamije kwiyunga ibyo turabishyigikiye kandi tugiye kubitegura kugira ngo turebe uko twabikora uyu mwaka utararangira”.

Aba bagororwa bo muri gereza ya Rusizi kandi usibye kuba bicujije ibyaha bya Jenoside bakoze banagaragaje ibibazo basize mu ngo zabo bidakemuka ubuyobozi bubizeza ko buzabikurikirana bukabikemura

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka