Abakirisitu ba Paruwasi ya Rambura basabwe gucika ku mico mibi ikibagaragaramo

Ubwo Paruwasi Gatolika ya Rambura yizihizaga yubire y’imyaka 100 imaze ishinzwe yashimiwe ibyiza yagezeho ariko abaturage barimo n’abakirisitu basabwa gucika ku mico mibi irimo n’ubuharike buharangwa.

Paruwasi Gatolika ya Rambura yitiriwe umwamikazi w’amahoro (Regina Pacis) yashinzwe mu mwaka wa 1913 ikaba yizihije imyaka 100 ku cyumweru tariki 27/10/2013.

Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo Alexis Habiyambere wasomye misa yabanjirije iyo mihango yashishikarije abakristo kurangwa n’ubukirisitu buhamye, bakirinda amacakubiri ayo ariyo yose yabatandukanya.

Umuhango wo kwizihiza yubile y'imyaka 100 paruwasi ya Rambura wabimburiwe n'igitambo cya Misa.
Umuhango wo kwizihiza yubile y’imyaka 100 paruwasi ya Rambura wabimburiwe n’igitambo cya Misa.

Yongeyeho ko no muri Paruwasi ya Rambura naho habereye Jenoside yakorewe Abatutsi, hapfa abihaye Imana n’abandi bakristu. Izo zose zikaba ari ingaruka z’uko abakristo batashikamye mu bukristo bwabo uko bikwiye, ari nayo mpamvu yatangiye misa asaba imbabazi Imana kuri ibyo byose byabaye ndetse asaba n’abakristo guharanira ko bitazasubira ukundi.

Musenyeri Alexis Habiyambere, yanasabye abakristo ba Rambura kwirinda ubukristo budashyitse cyangwa bwo kwishushanya.

Yagarutse ku ngeso mbi zivugwa mu baturage batuye aho Paroisse ya Rambura yubatse no mu karere ka Nyabihu muri rusange zirimo ubuharike ,amakimbirane mu ngo, n’izindi. Asaba abakristo kuzirinda no kuba intangarugero kuko umukristo mwiza agomba no kurangwa n’ingeso nziza za Gikristo.

Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo ari nayo iyi paruwasi irimo,yashimye Perezida wa Repubulika ku nkunga adahwema kubatera anasaba abakristo gushikama mu kwemera.
Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo ari nayo iyi paruwasi irimo,yashimye Perezida wa Repubulika ku nkunga adahwema kubatera anasaba abakristo gushikama mu kwemera.

Yongeyeho ko imyaka 100 Paruwasi imaze ishinzwe ari myinshi, kandi yageze ku bikorwa byinshi by’iterambere mu by’ubukristo no kwamamaza ivanjiri ndetse no mu bijyanye n’iterambere. Ibyo byose byiza paruwasi yagezeho, akaba yasabye abakirisitu gukomeza kubisigasira no guharanira ko bikomeza kwiyongera.

Iyi paruwasi yashimiwe na Musenyeri wa Diyoseze ibonekamo ,ko ari imwe muri Paruwasi zakoze ibikorwa by’iterambere,ikaba yaraharaniye kwigira,kimwe mu bisabwa ama paruwasi yose.

Musenyeri yashimye byimazeyo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku nkunga adahwema gutera kiliziya gatolika mu Rwanda ndetse na Paruwasi ya Rambura by’umwihariko.

Uyu muhango witabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye.
Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye.

Yavuzeko byinshi mu bikorwa by’iterambere birimo umuhanda, amatara yo ku muhanda ava kuri kaburimbo ajya ku ishuri rya Rambura Fille, ariwe wabibakoreye. Uretse ibyo, ngo hari n’ibindi byinshi yagiye akora bishimishije cyane bituma amushimira agashima n’abandi bayobozi b’igihugu muri rusange.

Yaboneyeho gutuma Minisitiri w’intebe kuzamubwirira Perezida wa Repubulika kuri ibyo bikorwa yakoze, anamusaba ko yazakomeza kubatera inkunga kugira ngo amatara amurika ku muhanda azagere no kuri Rambura Garçon.

Minisitiri w’intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, wari witabiriye uyu muhango ,yavuze ko Perezida wa Rapubulika yifatanije n’Abakristo ba Rambura kandi abazirikana, ari nayo mpamvu yamutumye ngo ahamubere.

Minisitiri w'intebe yashimiye Paruwasi ya Rambura ku bikorwa by'indashyikirwa yagezeho, aboneraho no gusaba abaturage b'akarere ka Nyabihu kwirinda ingeso mbi zihavugwa.
Minisitiri w’intebe yashimiye Paruwasi ya Rambura ku bikorwa by’indashyikirwa yagezeho, aboneraho no gusaba abaturage b’akarere ka Nyabihu kwirinda ingeso mbi zihavugwa.

Yongeyeho ko ashimira paruwasi ya Rambura ku byiza ikomeje kugaragaza mu iterambere birimo n’uburezi bufite ireme ndetse no gushishikariza abaturage kugira imibereho myiza inabibafashamo. Yayisabye gukomereza aho ikazarushaho gutera imbere.

Naho ku bibazo n’ibyifuzo Musenyeri yagaragaje, yavuze ko bizakemurwa kuko yizeye ko Perezida wa Repubulika adashobora gutanga igice. Akaba yamaze impungenge Musenyeri amubwira ko ikibazo cy’amatara amurika ku muhanda agera kuri Rambura Garçon kizakemurwa.

Ku kibazo cyagaragajwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Twahirwa Abdoulatif, cy’abaturage batishyuwe ingurane zabo hakorwa umuhanda Ngororero-Mukamira, hakaba hashize igihe kirekire, Minisitiri w’intebe yavuze ko kizakemurwa vuba ku buryo amafaranga yose abaturage bagomba kubona agera kuri miliyoni 58 bazayabona bitarenze ukwezi k’Ugushyingo.

Inyubako ya Paruwasi Rambura.
Inyubako ya Paruwasi Rambura.

Muri zimwe mu mpanuro yatanze, Minisitiri w’intebe yasabye abaturage ba Nyabihu n’i Rambura gucika ku mico itari myiza ihavugwa nko kutitabira kuboneza urubyaro uko bikwiye, amakimbirane ahaboneka, gufata ku ngufu abana b’abakobwa n’abagore, kuraguza n’indi mico mibi idakwiriye abakirisitu n’Abanyarwanda biyubaha.

Minisitiri w’intebe yabasabye guharanira kuba Abanyarwanda beza no gushyira imbere indangagaciro Nyarwanda. Yongeyeho ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ikwiye kumvwa na bose kandi bagaharanira kuyishyira mu bikorwa nk’Abanyarwanda.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka