Abakirisitu ba ADEPER ngo barashaka kubaka Kaminuza
Abakirisitu b’itorero ADEPER Paruwasi ya Rutiti mu mirenge ya Ruheru na Nyabimata mu karere ka Nyaruguru barateganya kwiyubakira Kaminuza.
Ibi babitangaje kuri uyu wa 29 Ukwakira, ubwo Paruwasi ya ADEPER Rutiti yizihizaga isabukuru y’imyaka 75 itorero ADEPER rimaze rigeze mu Rwanda.
Aba bakirisitu bavuga ko bakurikije ibikorwa bamaze kugeraho mu gihe bamaze kugeraho ngo basanga kubaka Kaminuza yabo nabyo bizashoboka.
Habineza Fidele umwe mu bakirisitu ba Paruwasi Rutiti avuga ko kuva iyi paruwasi yavuka ngo abakirisitu mu mbaraga zabo bageze kuri byinshi birimo kubaka ibigo by’amashuri y’inshuke n’abanza, guteza imbere abaturage batuye mu gace iyi Paruwasi ikoreramo n’ibindi.
Habineza ariko avuga ko bafite icyerekezo cyo gukomeza guteza imbere uburezi, ku buryo ngo bateganya kuzubaka Kaminuza cyangwa se ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro.
Agira ati:”Dufite icyerekezo gisobanutse kuko urabona aha ni ahantu haberanye n’amashuri, tukaba duteganya kuhubaka kaminuza cyangwa se ishuri rikuru ry’imyuga”.
Uretse kubaka Kaminuza kandi, aba bakirisitu banavuga ko bifuza gukomeza kubaka insengero zigezweho ku buryo umutekano w’abazisengeramo uzajya uba wizewe igihe cyose.
Nta gihe kizwi iyi kaminuza izaba yatangiye kubakwa, gusa umushunba wa ADEPER Paruwasi Rutiti Mbonabucya Vincent avuga ko mu mwaka utaha ishuri ry’imyuga rizatangira kubakwa mu murenge wa Nyabimata aho iyi Paruwasi yubatse, nyuma hakazubakwa n’irindi mu murenge wa Ruheru.
Ati:”Umwaka utaha dufite gahunda yo gutangira kubaka ishuri ry’imyuga rikakira abana barangije icyiciro rusange ndetse n’abarangije ayisumbuye. Iryo shuri kandi rizanakira abahejejwe n’amateka baturanye na Paruwasi kwiga kudoda imyenda kugira ngo bajye badodera imyenda abanyeshuri”.
Muri gahunda yo gushyigikira uburezi kandi itorero ADEPER Paruwasi Rutiti rinigisha abakuze gusoma kwandika no kubara, kuri uyu wa kane 210 barangije bakaba barahawe impamyabumenyi.
Charles RUZINDANA.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|