Abakandida 2068 barahatanira imyanya 832 muri njyanama z’uturere

Komisiyo y’Amatora iratangaza ko kwakira abakandida ku myanya y’ubuyobozi mu turere byahagaze hakiriwe abakandida 2068 bahatanira imyanya 832.

Byavugiwe mu kiganiro iyi Komisiyo yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 29 Mutarama 2016, ari na wo munsi wari uteganyijwe wo guhagarika kwakira kandidatire.

Perezida wa Komosiyo y'Amatora akangurira abanyarwanda kuzayitabira ku bwinshi
Perezida wa Komosiyo y’Amatora akangurira abanyarwanda kuzayitabira ku bwinshi

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, avuga ko uyu mubare wa 2068 ukubiyemo ibyiciro bibiri by’abazatorwa bigizwe n’abajyanama rusange ndetse n’icyiciro cy’abagore bazatorwa muri 30%, akanatangaza uko iyi mibare iteye.

Agira ati “Mu cyiciro cya mbere cy’abajyanama rusange twakiriye abakandida 1233 barimo abagabo 1103 bihwanye na 89.5% n’aho abagore bakaba 130 bangana na 10.5%. Mu cyiciro cya 30% ho tukaba dufite abakandida 835 bose bakaba 2068 barimo 59.6% by’abagabo na 40.4% by’abagore”.

Akomeza avuga ko mu myanya 832 izatorerwa, hari abakandida batatu kuri buri mwanya w’umujyanama rusange na babiri kuri buri mwanya wo muri 30% by’abagore.

Igikorwa cyo kwiyamamaza ngo kizatangira ku italiki 6 kirangire ku ya 21 Gashyantare 2016 kuko amatora azahita atangira ku 8 muri uko kwezi.

Agaruka ku bijyanye n’uko kwiyamamaza bizakorwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora, Munyaneza Charles, yavuze ko uburyo bwo kwiyamamaza bwiyongereye.

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro ku matora
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro ku matora

Ati “Uretse kwiyamamaza imbere y’abazatora amaso ku maso, hazakoreshwa amafoto n’inyandiko zimanikwa aho umukandika yifuza kuzitoreza ariko kandi ubu itegeko ryemera ko n’imbuga nkoranyambaga (Social Media) izo ari zo zose zazakoreshwa igihe cyo kwiyamamaza nikigera.”

Ibindi bizakoreshwa ngo ni ibitangazamakuru binyuranye nk’uko bisanzwe, gusa Komisiyo ngo ikaba ifite inshingano zo gukurikirana ubutumwa butangwa n’abakandida kugira ngo hatavaho hagira uvuga ibitemewe n’amategeko.

Aya matora ngo azatwara amafaranga angana na miliyari eshatu kandi akaba yarabonetse yose ndetse ngo n’ibikoresho byose bizakenerwa birahari, nk’uko Perezida wa Komisiyo y’Amatora abitangaza.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora akaba anakangurira Abanyarwanda kuzayitabira ari benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abanyarwanda barasobanutse pe. Kandi baranashoboye. Abantu biyemeza kwiyamamaza biyumvamo ubujyanama nyabwo. Ariko abajyanama ntibazakore nk’abagenzacyaha bajye batanga inama koko. Abazajya muri Nyobozi y’akarere bazamenye ko shebuja ari umuturage mbere y’ibindi byose. Mukomere bakandida bacu.

mamboleo yanditse ku itariki ya: 29-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka