Abahuguwe n’Imbuto Foundation muri 12+ Program barasabwa kwerera abandi imbuto

Abana 4023 bahuguwe na Imbuto Foundation muri gahunda ya 12+ program mu mwaka ushize barasabwa kuba abafashamyumvire kuri bagenzi babo.

Gahunda ya 12+ ireba abana bari hagati y’imyaka 10 na 12 aho bahugurwa mu gihe cy’amezi 10 ku bijyanye n’imibereho myiza, ubuzima ndetse n’ubukungu igamije urugendo rugana “Ni nyampinga”. Aha akaba ariho bahugurwa ku buryo bagomba kwitwara, ibijyanye no gutegura indyo yuzuye, uturima tw’igikoni, kwizigamira n’ibindi.

Urujeni Bakuramutsa, Umuyobozi w'Imbuto Foundation, atanga inyemezabumenyi ku bana barangije amasomo ya 12+.
Urujeni Bakuramutsa, Umuyobozi w’Imbuto Foundation, atanga inyemezabumenyi ku bana barangije amasomo ya 12+.

Urujeni Bakuramutsa, Umuyobozi wa Imbuto Foundation ku rwego rw’igihugu kuri iki cyumweru mu Karere ka Karongi, mu muhango wo guha impamyabushobozi abana 93 bo mu Murenge wa Twumba, yasabye abana barangije iki cyiciro muri rusange kuba abafashamyumvire muri bagenzi babo, ibyo babashije kumenya ntibibe muri bo gusa, ahubwo bigasakara.

Ku ruhande rwabo, aba bana batahanye umuhigo wo kuba umusemburo mwiza mu muryango nyarwanda, aho bemeza ko bagiye guhindura byinshi.

Aline Manishimwe, umwe muri bo, avuga ko yize byinshi mu buzima bwe muri iyi gahunda, ubu akaba afite aho yavuye n’aho ageze.

Ati “Ubu nzi gutegura indyo yuzuye ku buryo n’abo mu rugo namaze kubibigisha, nzi akamaro ko kwiga, nzi agaciro mfite nta wapfa kunshukisha uduhendabana, numva agaciro mfite ubu ari ak’umuntu uzavamo umuntu usobanutse.”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi, Muhire Emmanuel, na we yemeza ko iyo gahunda isigiye byinshi abana bo muri Karongi.

Bamwe mu bana bahuguwe mu 12+Program ubwo bahabwaga inyemezabumenyi zabo.
Bamwe mu bana bahuguwe mu 12+Program ubwo bahabwaga inyemezabumenyi zabo.

Ati “Iyi gahunda yahinduye abana, ituma bimenya, bamenya gufata umwanzuro ndetse banamenya agaciro bafite. Ubu ntawapfa kubashukisha amafaranga cyangwa amandazi.”

Muhire kandi avuga ko umusaruro utagaragarira ku bana gusa kuko wanageze ku babyeyi babo, aho yemeza ko ubushyamirane bwagabanutse biturutse kuri aba bana babagira inama ndetse bakanagenda baigisha byisnhi mu byo baba bize birimo nko gutegura indyo yuzuye, kwizigamira n’ibindi.

Abana bahawe impamyabumenyi ni abahuguwe mu mwaka ushize. Abarangije mu turere 10 iyi gahunda irimo akaba ari 4023, naho mu Karere ka Karongi bakaba 463.

Ernest Ndayisaba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umuyobozi wimbuto foundation mushya turamwishimiye

Muhigirwa olivier yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

amasomo aba bana bahawe basabwe guyabyaza umusaruro maze abere abandi itabaza

Omar yanditse ku itariki ya: 28-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka