Abahishira abakora ihohotera rishingiye ku gitsina baramaganwa

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi arasaba Abanyarwanda kwitandukanya n’abakora ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagahobotera abagore n’abana.

Minisitiri w’Intebe avuga ko hakiri abanga gutangira amakuru ku gihe arebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bitwaje ko ryakozwe n’abo bafitanye amasano cyangwa inshuti zabo, bigatuma ridacika.

Ataha ku Mugaragaro Isange one Stop Center y'ibitaro bya Kabgayi hamwe na ba Minisitiri b'Ubuzima n'uw'Iterambere ry'umuryango.
Ataha ku Mugaragaro Isange one Stop Center y’ibitaro bya Kabgayi hamwe na ba Minisitiri b’Ubuzima n’uw’Iterambere ry’umuryango.

Minisitiri w’Intebe avuga ko gahunda Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana zitakagombye gukomwa imberen’abagihishira abahohotera abandi.

Agira at “Guhishira bene ibyo byaha bikomeye ni ikibazo gikomeye, nta mpamvu yo kubahishira yaba so, sogokuru, kuko uwakorewe gutinya ko wagawa igihe watanze mwene wanyu, nta mugayo urimo kuruta kumuhishira.”

Isange one stop center y'Ibitaro bya Kabgayi izafasha abahuraga n'ibibazo by'ihohoterwa mu buvuzi bwabo n'ubujyanama.
Isange one stop center y’Ibitaro bya Kabgayi izafasha abahuraga n’ibibazo by’ihohoterwa mu buvuzi bwabo n’ubujyanama.

Minisitiri w’Iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa, avuga ko kubera politiki zitandukanye Lata yashyizeho ngo harwanywe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana bigenda bigabanya ikibazo, ariko ngo ntawavuga ko bihagije kuko rikigaragaza hirya no hino.

Minisitiri Gasinzigwa avuga ko ubwo hamaze kugenda hiyongera ibigo byita ku bahohotewe bizakomeza kuba umuti w’ikibazo cy’abahura n’ihohoterwa mu Karere ka Muhanga no mu gihugu muri rusange, ariko ko hagikenewe no guhangana n’ibitera ihihoterwa no kurirandura burundu.

Ati “Kuba tukibona abahohohotewe riracyahari ariko ntawavuga ko bikimeze nka mbere, ndakeka ko muri aya meze atatau twihaye yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina tuzashobora kugera ku bantu besnhi dukora ubukangurambaga.”

Oda gasinzigwa avuga ko ku bufatanye na Polisi hagiye gukusanywa amakuru atera ihohoterwa hagafatwa imyanzuro iyashingiyeho.
Oda gasinzigwa avuga ko ku bufatanye na Polisi hagiye gukusanywa amakuru atera ihohoterwa hagafatwa imyanzuro iyashingiyeho.

Polisi y’igihugu yaboneyeho gutangiza gahunda yo gutabara mu bice bitagira ibigo bya Isange one Stop Center ikoresheje imodoka yabugenewe yafunguwe uyu munsi, kandi ngo ziziyongera kugirango ubutabazi bujye butangwa igihe cyose ihohoterwa ryagaragara.

Insanganyamatsiko y’ukwezi ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, igira iti “Kumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, gira icyo ukora nonaha”, ikaba ari yo izaganirwaho mu hige cy’amezi atatu uhereye kuri uyu wa gatanu tariki 16 Ukwakira 2015.

Polisi yanatangije uburyo bwo gukoresha imodoka mu gufasha abahohotewe bategereye ibigo bya Isange one stop center.
Polisi yanatangije uburyo bwo gukoresha imodoka mu gufasha abahohotewe bategereye ibigo bya Isange one stop center.

Ibigo 17 bya Isange One Stop Center nibyo bimaze kuzura mu gihugu hakaba hateganyijwe koburi Karere kagomba kugira ikigo.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka