Abagura Kawa y’u Rwanda banyuzwe n’ingufu zishyirwa mu kuyihinga

Abagura kawa y’u Rwanda barashima ubwitange bw’abayihinga nk’uko babivuze ubwo bahuraga na Koperative Twongere umusaruro ihinga kawa i Rwimishinya.

Iyo koperative ihinga kawa ku buso bungana na hegitari 10 mu Kagari ka Rwimishinya mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza. Ifite abaguzi mu bihugu bitandukanye ku isi yabonye ibifashijwemo n’ikigo cy’ubucuruzi cya Sustainable Harvest kigura kawa y’u Rwanda kuva mu 2005.

Bamwe bari bafite amatsiko yo kubona kawa ikiri mu murima.
Bamwe bari bafite amatsiko yo kubona kawa ikiri mu murima.

Bamwe mu bagura kawa y’u Rwanda basuye iyo koperative kuri uyu wa kabiri tariki 10 Ugushyingo 2015, bavuga ko bakunda kawa y’u Rwanda.

N’ubwo bamwe bafite ubumenyi mu kumenya kawa nziza bari batarabona Ikawa ikiri mu murima, bikabatera kwifuza kumenya uko ihingwa n’imirimo yose abahinzi bayikorera kugeza bayigejeje ku isoko.

Nyuma yo kubona imirimo itoroshye ikorwa mu mirima ya kawa abasuye iyo koperative bashimye ubwitange bw’abahinzi ba kawa, nk’uko Devorah Fralach yabivuze.

Abahinzi ba kawa barashimirwa ubwitange bagira mu kwita kuri kawa.
Abahinzi ba kawa barashimirwa ubwitange bagira mu kwita kuri kawa.

Devorah ni umwe mu bafite ubumenyi kuri kawa ndetse ku maboko ye afiteho ibishushanyo (tattoos) bigaragaza Kawa kuva igihingwa kugeza igihe cyo kuyinywa, ariko ngo yari atarayibona ihinze.

Bamwe mu bagize iyo koperative bavuga ko bishimiye kubona umuterankunga wabahuje n’abaguzi ba kawa bo ku mugabane wa Amerika, ariko igiciro bayibaguriraho ngo ni gito ugereranyije n’imbaraga bashora mu buhinzi bwa yo.

Kawa zitonoye kandi zitoranyije neza ngo bazazibagurira ku madorari ane ku kiro. N’ubwo ari aafaranga atari make ariko ngo si menshi ugereranyije n’imvune za kawa nk’uko Nyinawumuntu Agnes uyobora iyo koperative abivuga.

Bamwe mu bagura kawa y'u Rwanda bagiye gusura abahinzi ba kawa bibumbiye muri koperative Twongere umusaruro.
Bamwe mu bagura kawa y’u Rwanda bagiye gusura abahinzi ba kawa bibumbiye muri koperative Twongere umusaruro.

Gusa nanone ngo ni amahirwe bafite kuko hari abandi bahinzi ba kawa batarabona amasoko.

Umuyobozi wa Sustainable Harvest, David Griswold avuga ko ibiciro bya kawa byamanutse ku isi yose, akavuga ko ibiciro byongeye kuzamuka impinduka zagera no kubahinzi.

Iyo koperative igizwe n’abanyamuryango 136 bari abagabo barindwi, abandi bakaba ari abagore. Yatangiye ari amatsinda y’abagore nyuma bihuje n’abo bagabo bayahindura koperative.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka