Abagore bo mu cyaro baterwa ishema n’umunsi wabahariwe
Abagore bo mu cyaro bo mu karere ka Rutsiro baratangaza ko umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro ubatera ishema.
Babitangaje ku wa 15 Ukwakira 2015 ubwo mu karere ka Rutsiro uwo munsi wizihirijwe mu murenge wa Musasa, abagore bakaba barabwiye Kigali Today ko kuwizihiza bibereka ko nabo bitaweho.
Mukangango Oliva atuye mu kagari ka Gabiro ati” Umunsi w’umugore wo mu cyaro utwereka ko natwe tuba mu byaro twitaweho bikarushaho no kudutinyura tukabona ko dufite ijambo”.
doc63488|center>
Naho Uwimana liberate nawe yagize ati” Umugore wo mu cyaro cyera abantu ntibumvaga ko afite agaciro ariko ubu kubera ko yaba uwo mu cyaro cyangwa mu mijyi twahawe ijambo twese mu Rwanda ntibikibaho ariko by’umwihariko umunsi nk’uyu iyo tuwijihije birushaho kudutera imbaraga mu mikorere yacu”.
Aba bagore cyokora n’ubwo bishimira ko bazirikanwa ngo umugore wo mu cyaro ntiyabura imbogamizi nko kuba ngo hari bamwe mu bagabo babahohotera ku bijyanye n’umutungo cyangwa ngo nko kubura ikintu gifatika yakora cyamuteza imbere.
Uwamahoro Agnes umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore (CNF) yavuze ko ikibazo cyo guhohoterwa bakiganiraho mu mugoroba w’ababyeyi kandi ngo kiri kugenda kiranduka naho ibyo kwiteza imbere ngo nabyo bakomeza gukangurira abagore gutinyuka bakihangira imirimo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Gaspard Byukusenge wari umushyitsi mukuru yagiriye inama abagore bo mu cyaro kudaheranwa nacyo ahubwo agaharanira icyamuteza imbere.
Ati” Inama nagira abagore bo mu cyaro ni uko bataheranwa n’icyaro ahubwo agaharanira gushaka icyamuteza imbere”.
Muri uyu muhango abagore baremeye inka 2 bagenzi babo babiri batishoboye bo muri uyu murenge wa Musasa wanizihirijwemo umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti” Iterambere ry’umugore,ishema ry’umuryango: Bigire umuhigo”.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|