Abagore bo mu cyaro barasabwa kutiyandarika

Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wizihirijwe murenge wa Muyira ku rwego rw’Akarere ka Nyanza wasize uhwituriye abagore kutiyandarika.

Ibirori by’uyu munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro byizihijwe tariki 17 Ukwakira 2015, abagore bo mu byiciro bitandukanye bawitabiriye bahwiturirwa kutiyandarika nk’imwe mu ndangagaciro ibahesha ishema ikanarihesha imiryango yabo.

Abayobozi batandukanye mu karere ka Nyanza bari bitabiriye umunsi w'umugore
Abayobozi batandukanye mu karere ka Nyanza bari bitabiriye umunsi w’umugore

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyanza Nkurunziza Francis wari umushyitsi mukuru muri ibi birori niwe watanze izi mpanuro asaba abagore kutiyandarika.

Yagarutse ku kamaro umugore wo mu cyaro afite mu iterambere ry’Igihugu asobanura ko iyo yiyandaritse ari bwo atakaza agaciro ke ndetse n’umuryango Nyarwanda muri rusange ukabigiriramo ibibazo.

Abangavu bigishijwe uko batereka amata
Abangavu bigishijwe uko batereka amata

Agaragaza isura y’umugore mu muryango Nyarwanda yagize ati: “Iyo umugore atoshye akandi atiyandarika bihesha ishema umuryango Nyarwanda muri rusange ndetse n’umugabo we bikamuhesha agaciro”.

Uyu muyobozi yavuze ko iyo umugore azwiho ingeso mbi yo kwiyandarika ahita mu bandi bakamuryanira inzara bibaza uburyo umugabo wamushatse babanyemo iwabo mu muryango.

Yagize ati: “Agaciro k’umugabo kari mu mugore we kuko arahita bati dore umugore wa runaka”.

Mu gushishikariza abagore kutiyandarika yanaboneyeho gusaba abagabo babo kujya babafasha ndetse bakabakuyakuya mu buzima bwabo bwa buri munsi babanyemo.

Ubwo yagarukaga ku ngaruka z’amakimbirane mu muryango yasobanuye ko iyo zitirinzwe hakiri kare nazo zigera ku bana babyaye bagakurana imico mibi isebya aho bavuka.

Bishimiye umunsi w'umugore wo mu cyaro
Bishimiye umunsi w’umugore wo mu cyaro

Muri ibi birori by’umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro hishimiwe intambwe umugore amaze gutera muri rusange yivana mu bukene ndetse no kuba ubu asigaye agaragara mu nzego zifatirwamo ibyemezo.

Gahimakazi Anysia yahereye ku bworozi bw’inkoko ariko ubu ageze ku bworozi bw’inka n’andi matungo magufi y’intangarugero mu murenge wa Muyira atuyemo.

Kuri uyu munsi w’umugore wo mu cyaro abatuye mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza banageneye impano y’ibiribwa umukecuru utakibasha kuva mu nzu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka