Abagize ihuriro ry’ingo barasabwa kwirinda abashaka kubasenyera

Kurushaho kwirinda ibyahungabanya umuryango n’ibyasenya urugo, nibyo byasabwe abagize ihuriro ry’ingo bo mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo.

Abagize iri huriro bo muri Kiliziya Gatorika Paroisse ya Ngarama, babisabwe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda Diyoseze ya Byumba Musenyeri Nzakamwita Servilien kuri uyu wa 28 Ukuboza 2015, ubwo basozaga umwiherero w’iminsi 3 bahabwa amasomo agendanye no kubaka ingo.

Abagize ihuriro ry'ingo ubwo basozaga amahugurwa
Abagize ihuriro ry’ingo ubwo basozaga amahugurwa

Nkurunziza Emmanuel atuye mu murenge wa Gatsibo Akagari ka Nyabiheke, avuga ko ataraza mu ihuriro ry’ingo atashoboraga kuba yasaba umugore imbabazi mu gihe yamukoreye ikosa, ariko nyuma yo guhabwa amasomo atanga ubuhamya bw’uko agiye kujya abana neza n’umufasha we.

Aragira ati:”Hari icyo nabonye abambanjirije muri iri huriro bandushaga, kuko muri izi nyigisho mbashije kumenya ko mu gihe wakoreye amakosa uwo mubana ari ngombwa guca bugufi ukamusaba imbabazi, kugira ngo murusheho kubaka neza urugo ndetse no gutanga uburere bwiza mu bana.”

Mukandayishimiye Xavera ni umufasha wa Nkurunziza Emmanuel nawe avuga ko zimwe mu nyigisho yakuye muri uyu mwiherero w’iminsi igera kuri itatu agomba kubaha umugabo we kurusha uko bari babanye atarabona ubundi bumenyi.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Diyoseze ya Byumba Musenyeri Nzakamwita Servilien, yahaye ubutumwa abagize ihuriro ry’ingo bo muri Paruwasi ya Ngarama abasaba kurushaho gukaza ingamba birinda ibyasenya imiryango y’abashakanye.

Ati:” Hari ibyonnyi byonona ingo bikonona abana, mukwiye kubyirinda kandi ababyeyi mukwiye kujya muha umwanya abana banyu mukaganira nabo kenshi mu rwego rwo kubaha uburere bwiza.”

Abagize ihuriro ry’ingo bo muri Paruwasi ya Ngarama bari bamaze iminsi igera kuri itatu bahabwa amasomo atandukanye, mu rwego kurushaho kubaka ingo zizira amakimbirane, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “Umuryango mwiza isoko y’ubuzima n’uburere mu rubyiruko.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka