Abafundi biyemeje kurwanya akajagari mu myubakire

Amasezerano yasinywe hagati y’Umujyi wa Kigali na Sendika y’Abanyamyuga, STECOMA, agena ko abafundi bazajya bazubakira umuntu ufite ibyangombwa gusa.

Iyi sendika yiyemeje gufasha Umujyi wa Kigali muri gahunda zijyanye n’imyubakire, bikaba byavugiwe mu muhango wo gisinya amasezerano y’imikoranire hagati y’impande zombi wabaye kuri uyu wa 23 Nzeri 2015.

Abayobozi bitabiriye umuhango wo gusinyana amasezerano hagati y'Umujyi wa Kigali na Sendika y'abanyamyuga mu guca akajagari mu myubakire.
Abayobozi bitabiriye umuhango wo gusinyana amasezerano hagati y’Umujyi wa Kigali na Sendika y’abanyamyuga mu guca akajagari mu myubakire.

STECOMA ni sendika ihuje abafundi, ababaji n’abanyabukorikori, ikaba ifite inshingano yo guca akajagari mu bwubatsi ikanahesha agaciro abakora ako kazi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Ndayisaba Fidèle, avuga ko ariya masezerano yashyizweho umukono agiye gufasha umujyi kurushaho kunoza imyubakire.

Yagize ati "Abafundi bazubakira umuntu udafite ibyangombwa na bo bazajya babibazwa cyane ko bafite aho babarizwa hazwi".

Ndayisaba akomeza avuga ko ibi bizafasha ubuyobozi bw’umujyi kubahiriza igishushanyo mbonera cyawo mu rwego rw’imyubakire myiza izira akajagari.

Umunyamabanga Mukuru wa STECOMA, Habyarimana Evariste, yavuze ko abanyamuryango bayo bose bagomba kuba bafite ibyangombwa bitangwa n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Myuga, WDA, byerekana ubushobozi bwabo.

Agira ati "Buri kigo cyangwa umuntu ku giti cye ushaka kubaka asaba abakozi mu makoperative yibumbiye muri STECOMA, agahabwa abizewe, bashoboye akanagira n’umutekano w’ibye".

Abanyamuryango ba STECOMA biyemeje guca akajagari mu myubakire.
Abanyamuryango ba STECOMA biyemeje guca akajagari mu myubakire.

Habyarimana akomeza avuga ko iyi gahunda izatuma abantu bagirira icyizere abafundi bityo za mvugo za "Nta mufundi utabeshya, utiba" n’izindi zibambura agaciro zikavaho.

Umwe mu bafundi bo mu Karere ka Gasabo, Bizimana, avuga ko kugira ibikuranga n’aho ubarizwa ari ingenzi. Ati "Ubu iyo habonetse akazi barampamagara ntabanje kujya ku "ndege" (aho bategera bashaka ababaha akazi), bigatuma ntatakaza umwanya nzenguruka nshaka ibiraka".

Akomeza avuga ko bagiye kuzajya bafatwa nk’abandi bakozi bose kuko ngo bazishyurirwa amafaranga y’ubwiteganyirize bw’iza bukuru.

STECOMA yatangiye mu mwaka wa 2000. Kuri ubu ifite abanyamuryango ibihumbi 48, bari mu mirenge 360 yo mu Rwanda. Muri Mata 2015, ni bwo iyi sendika yatanze bwa mbere impamyabumenyi ku bafundi bari bamaze kongererwa ubushobozi ku bufatanye na WDA.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

COITEB na stcoma ubwo abaye amakoperative2 twe kotwatanze imigabane muri coiteb ubwo bizagenda bite?

Damascene yanditse ku itariki ya: 24-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka