Abafatanyabikorwa barifuza ko iterambere rishingira ku muturage

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kamonyi basanga mu mihigo y’akarere hakwiye kwibandwa ku kuzamura umuturage kuko iterambere rye ari na ryo ry’igihugu.

Mu kumurika imihigo y’abafatanyabikorwa no kuganira ku igenamigambi ry’Akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2015, abafatanyabikorwa batandukanye basabye ko guteganya ibikorwa by’iterambere bikwiye kujyana no guhugura abaturage bagahindura imyumvire.

Abafatanyabikorwa ba Kamonyi basinyanye imihigo n'akarere.
Abafatanyabikorwa ba Kamonyi basinyanye imihigo n’akarere.

Mu igenamigambi ryagaragajwe harimo ibikorwa remezo nko gukora imihanda, kubaka ibyumba by’amashuri, amavuriro, ibiro by’ubuyobozi, ubuhinzi bw’urutoki no guteza imbere gahunda ziteza imbere abaturage.

Agendeye ku rugero rw’ibihugu byo ku mugabane wa Aziya byateye imbere, Rekeraho Emmanuel, Umuyobozi w’Ikigo Eden Business Center, asanga ari ngombwa ko mu igenamigambi hazirikanwa umuturage kuko ari we shusho nyayo igaragaza igihugu giteye imbere.

Yagize ati “Tureba imihanda tugasanga ni byiza, amashuri ni meza, amavuriro ni meza ariko twiyibagiza amahugurwa y’abaturage. Niba dushaka kuzamura akarere kacu umuturage ntagomba kwirengagizwa. Hakwiye guhangwa imirimo hitabwa ku kunoza imirimo abaturage basanzwe bakora”.

Abafanyabikorwa basaba ko igenamigambi ry'akarere ryashingira ku iterambere ry'umuturage.
Abafanyabikorwa basaba ko igenamigambi ry’akarere ryashingira ku iterambere ry’umuturage.

Rekeraho yagaragaje ko hakwiye ivugururwa ry’ubuhinzi kuko ubutaka bwo guhinga bugenda buba buto bitewe no kubaka. Asanga rero abaturage bakwiye kwigishwa uko babona umusaruro mwinshi ku butaka buto. Ati “Nubwo hari kubakwa, mbese ubutaka bwo buhari buratanga umusaruro?”

Gutanga amahugurwa y’ubumenyi bw’uburyo umuturage yakwibeshaho bigarukwaho n’abafatanyabikorwa bakorana n’urubyiruko , kuko bavuga ko abenshi badafite akazi babitewe no kutagira umwuga. Habimana Celestin, undi mufatanyabikorwa, asaba ko hakongerwa ibigo by’imyuga n’ubumenyigiro kandi bitanga ubumenyi buri ku isoko.

Ati “Numva urubyiruko rwakwigishwa ubuhinzi n’ubukorikori. Bakigishwa guhinga ku buryo budatwara igishoro kinini ariko bakahabyaza umusaruro ufite inyungu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, atangaza ko igenamigambi rikorwa rishingiye ku bitekerezo by’abaturage aho baba bagaragaje ibyo bakeneye kurusha ibindi.

Icyo guhindura imyumvire y’abaturage ngo muri gahunda y’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza iba muri buri mwaka, abaturage baganira n’abayobozi ku buryo bayobowe, bakanakemurirwa ibibazo.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka