Abafatanyabikorwa b’abanyamahanga barahamagarirwa kuza gukorera mu Rwanda

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN), Ambasaderi Gatete Claver arahamagarira abashoramari b’abanyamahanga kuza gukorera mu Rwanda kubera amahirwe ahari mu kongera ubukungu bw’igihugu n’abagituye.

Ibi Minisitiri muri MINECOFIN yabitangaje kuwa 04/02/2015 atangiza umwiherero w’iminsi 2 uhuje abafatanyabikorwa b’u Rwanda mu iterambere, usanzwe uba buri mwaka ahaganirwa uburyo ubukungu bw’igihugu n’iterambere bihagaze n’icyakorwa kugira ngo birusheho gutera imbere hashingiye kuri gahunda leta yateguye mu kwihutisha iterambere ry’igihugu nka EDPR2.

Ambasaderi Gatete avuga ko ibiganiro bihuza u Rwanda n’abafatanyabikorwa bifasha igihugu kugera ku ntego cyihaye mu guteza imbere abikorera baba abo mu gihugu n’abanyamahanga n’indi miryango itabogamiye kuri leta.

Minisitiri Ambasaderi Gatete aganira n'abafatanyabikorwa b'u Rwanda.
Minisitiri Ambasaderi Gatete aganira n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda.

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi ngo abaterankunga batangaga inkunga n’inguzanyo yabo bayinyujije mu bakozi babo, nyamara mu gihe inkunga n’inguzanyo bica mu ngengo y’imari ya leta ngo byafashije ubukungu bw’igihugu kwiyongera.

Ambasaderi Gatete avuga ubukungu bw’igihugu ubu bwiyongera cyane bivuye mu misoro itangwa n’abanyagihugu hamwe no mu bikorwa by’abikorera, ariyo mpamvu u Rwanda rwifuza kongera umubare w’abikorera kugira haboneke imirimo kandi n’imisoro yiyongere mu kubaka igihugu.

Mu mwiherero uhuje abafatanyabikorwa b’u Rwanda haribandwa ku kuganira mu kongera abashoramari no guha imbaraga abikorera kugira ngo bongere ubukungu bw’ u Rwanda, hadashingiwe kubyo igihugu gishora hanze gusa ahubwo no kongera ibikorerwa mu gihugu.

Abari mu mwiherero bazabona umwanya wo kuganira ku bukungu bw’isi n’imbogamizi zabwo n’uburyo zakurwaho, hamwe no kureba ingamba zafatwa kugira ngo ibyo u Rwanda rwifuza bishobore kugerwaho mu kongera ubukungu ku ruhando mpuzamahanga.

“Iyi niyo mpamvu tutabareba nk’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda gusa, ahubwo tubareba nk’abafite ubunararibonye kandi bashobora gutanga ubumenyi mu buryo twakwihutisha iterambere dokoresheje ubukungu bwacu,”Ambasaderi Gatete.

Bamwe mu bafatanyabikorwa bari mu mwiherero mu Karere ka Rubavu.
Bamwe mu bafatanyabikorwa bari mu mwiherero mu Karere ka Rubavu.

Ibi byagerwaho binyuze mu guhanga imirimo ku rubyiruko no kubafasha kuba rwiyemezamirimo bahamye n’abashoramari b’ejo hazaza bafite ubumenyi buhagije bwo guhangana n’ibibazo bahura nabyo.

Bamwe mu bafatanyabikorwa bitabiriye umwiherero barimo Peter Malnak, umuyobozi wa USAID, ikigo nterankunga mu iterambere cy’abanyamerika, akaba avuga ko bishimiye uburyo u Rwanda rutera imbere hashingiye ku ntego rwihaye nka EDPRS2, aho USAID izakomeza kubishyigikira kuko abaterankunga bumva neza akamaro ka EDPRS2 kuko ifitiye urubyiruko rw’u Rwanda ejo hazaza heza.

Abandi bafatanyabikorwa bari muri uyu mwiherero bavuga ko u Rwanda rufite ubushake n’imbaraga zidasanzwe mu guhindura ahashize, hongerwa ishoramari mu bikorera korohereza abashoramari no gucunga neza umutungo w’abaturage bitanga icyizere ku hazaza h’u Rwanda.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu mwiherero uzabe uwo kurebera hamwe ibyagezweho maze hanafatwe ingamba zibizakorwa mu myaka izaza maze turusheho gukomeza mu ntego twihaye kwigezaho

nzabandora yanditse ku itariki ya: 5-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka