Abadiventisiti basabwe kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka
Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi bo mu Mujyi wa Kigali, bashimiwe ubwitabire bagira mu muganda banasabwa kuzitabira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hari nyuma y’igikorwa cy’umuganda wo gutunganya ubusitani bw’ahitwa mu Kanogo mu Karere ka Nyarugenge, kuri iki Cyumweru, tariki 27 Werurwe 2016.
Pastor Isaac Ndwaniye, Umuyobozi wa Komferanse y’Umujyi wa Kigali n’uturere tuwukikije, yashimiye Imana anashima Leta y’u Rwanda iha umudendezo Abadiventisiti b’Umunsi wa 7 bagasenga ku Isabato; bagakora umuganda ku wa “Mbere w’Isabato” (ku Cyumweru).
Yagize ati “Turanashimira Leta yacu yashoboye kuduha umunsi w’umwihariko tugasenga Imana, tugakora umuganda bukeye. Ibyo rwose turabyishimira.”
Yongeyeho ko umuganda ari igikorwa cyo kwiyubakira igihugu, guharanira isuku yacyo ndetse n’iterambere.
Yagize ati “Iyo utisukuye, ntiwasukura n’abandi. Aha rero iyo twaje tuba turi mu rugo iwacu.”
Pastor Ndwaniye yaboneyeho gushishikariza abitabiriye umuganda kuzitabira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Bakaba basabwa gufata mu mugongo abarokotse Jenoside.
Yagize ati “Abantu bose baba bagomba kumva ko ari ibyabo. Tugomba guhuza imbaraga n’ibitekerezo, tugahumuriza abamerewe nabi, tugakomeza abagifite iyo ntimba n’ako gahinda kuko icyo gihe iyo kigeze abantu benshi bagira agahinda.”
Yongeyeho ko iyo abarokotse Jenoside begerewe, bagahumurizwa bakanafashwa; bituma bumva bagaruye imbaraga n’icyizere bakabona ko bari kumwe n’abantu babitayeho.
Eric, umwe mu bitabiriye umuganda, yavuze ko gufata mu mugongo abarokotse Jenoside bakitabwaho kandi bagahumurizwa ari igikorwa cy’ingenzi kireba buri Munyarwanda wese kandi ko ari ingenzi kuzabyitabira.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|