Abacungagerezakazi baturuka mu bihugu 11 barahugurwa ngo bazitabazwe mu butumwa bwa UN

Mu Ishuri Rikuru ry’Amahoro (Rwanda Peace Academy) riri mu Karere ka Musanze hatangijwe amahugurwa yo ku rwego mpuzamahanga agamije kongerera ubumenyi abagore bafite mu nshingano zabo gucunga imfungwa n’amagereza bava mu bihugu 11 n’u Rwanda rurimo ngo bazitabazwe mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.

Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), Gen. Paul Rwarakabije asobanura ko ikigenderewe muri aya mahugurwa yatangijwe tariki 08/09/2014, ari ugutegura abacungagerezakazi bagomba kwitabazwa mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.

Agira ati: “Intego nyamukuru ni ukugira ngo RCS ifatanyije n’ibindi bihugu byo ku isi dutegure abantu bagomba kujya mu butumwa bwa Loni kandi abantu bakiga amasomo amwe bazakoresha bageze aho bagiye hanze y’u Rwanda...”.

Ngo basanga ayo mahugurwa ari umwanya wo gusangira ubunararibonye no kugira umurongo ngenderwaho umwe mu bijyanye n’ inshingano bategurirwa kugira ngo bazabashe gufatanya kuzisohoza neza.

Abayobozi batandukanye n'abagore b'abacungagereza bafata ifoto y'urwibutso nyuma yo gufungura amahugurwa y'ibyumweru bibiri.
Abayobozi batandukanye n’abagore b’abacungagereza bafata ifoto y’urwibutso nyuma yo gufungura amahugurwa y’ibyumweru bibiri.

U Rwanda rwakiye aya mahugurwa mpuzamahanga kubera agaciro amahanga aha u Rwanda nk’igihugu kigira uruhare runini mu kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye ku isi no guteza imbere abari n’abategarugori.

Kugeza ubu, ingabo zisaga ibihumbi bine ziri mu butumwa bw’amahoro mu bihugu nka Centrafurika, Haiti, Sudani y’Amajyepfo, Sudani mu Ntara ya Darfur, Liberia, Cote d’Ivoire n’ibindi.

Umuyobozi mukuru wa UN mu Rwanda, Lamin Manneh ashimangira ko hari byinshi abitabiriye aya mahugurwa bazungukiramo cyane cyane mu kubungabunga amahoro ku isi no guteza imbere uburenganzira bwa muntu.

“Ndizera ko aya mahugurwa hari ikintu kidasanzwe azongera mu butumwa bw’amahoro bwa Loni kandi ni n’umwanya ku bafatanyabikorwa bacu harimo n’ibigo by’imfungwa n’abagororwa gusangira ubunararibonye. Amagereza agomba kandi kwita ku burenganzira bwa muntu no gusubiza mu muryango abanyabyaha ni bwo bizabanya ibyaha,” Lamin Manneh.

Bamwe mu bacungagerezakazi bitabiriye amahugurwa ya UN.
Bamwe mu bacungagerezakazi bitabiriye amahugurwa ya UN.

Umuyobozi mukuru wa UN mu Rwanda kandi avuga ko kuba abagore batanga umusanzu wabo mu butumwa bw’amahoro ari byiza kuko bafite indangaciro karemano bagenzi babo b’abagabo batagira. Yongeraho ko kugorora imfungwa n’abagororwa bitagerwaho igihe abagore batabigizemo uruhare.

Umuyobozi wa Gereza ya Bugesera, Gakwaya Uwera Billy asanga aya mahugurwa hari ibyo azayungukiramo kuko azasangira ubunararibonye n’abagore b’abacungagereza bava mu bihugu bitandukanye harimo n’ibyateye imbere nka Suede.

Abacungerezakazi 20 bitabiriwe aya mahugurwa bava mu bihugu 11: Suede, Canada, Finlande, Thailande, Burkina Faso, Norevege, Jordanie, Ghana, Kenya, Zambia n’u Rwanda, akazamara ibyumweru bibiri.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

aya mahugurwa ni ingenzi kandi zadufashe kugira aho twigeza mu bijyanye no gucunga umutekano w’aba bagororwa n’imfugwa

kangabe yanditse ku itariki ya: 9-09-2014  →  Musubize

amahugurwa ni ingenzi mu buryo bwo kunoza akazi inzego zitandukanye zishinzwe.

rugenera yanditse ku itariki ya: 9-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka