ARCT-Ruhuka irasaba abajyanama kurushaho gutega amatwi abahungabanye

ARCT-Ruhuka yasoje amahugurwa y’iminsi 2 yaberaga kuri Nyirangarama yari agamije kongerera ubumenyi abafatanyabikorwa bo muri sociyete sivile n’inzego z’ubuyobozi.

Aya mahugurwa yasojwe ku itariki ya 29/01/2016 yahuguraga abari bayitabiriye ku bijyanye n’ubujyanama no gutega amatwi abaturage bafite ibibazo by’ihungabana baje babagana ariko bibanze cyane no kungo zibanye mu makimbirane. Hahuguwe Uturere 2 Akarere ka Rulindo na Gakenke.

umukozi wo muri ARCT-Ruhuka asaba abakangurambaga gutega amatwi abahuye n'ihungabana no gukangurira abaturage kwirinda amakimbirane.
umukozi wo muri ARCT-Ruhuka asaba abakangurambaga gutega amatwi abahuye n’ihungabana no gukangurira abaturage kwirinda amakimbirane.

Kayitesi Marie Josee umukozi muri ARCT-Ruhuka (Association Rwandaise des Conseillers en Traumatisme) yagize ati “Ihungabana riterwa n’amateka mabi umuntu aba yaranyuzemo, cyangwa se ibibazo ahura nabyo bya buri munsi, iyo ritavuwe neza bikaba byatuma umuntu ashobora no kuba yahahamuka cyangwa akaba yagira uburwayi bwo mu mutwe”.

Akomeza avuga ko 30% by’abanyarwanda bagaragaza ibibazo by’ihungabana. Ibibazo kandi bituruka kw’ihungabana bikaba imbogamizi ku kubaka urugo rufite amahoro, imbogamizi mu kwinjira muri gahunda za Leta no kugera ku iterambere rirambye.

Patrick Uwihanganye umuyobozi w’ishami ry’iterambere n’imibereho myiza mu Karere ka Rulindo yavuze ko ayo mahugurwa, yabafashije kumenya uburyo wakwitwara ugize ikibazo cy’ihungabana.

Ati “Umubare munini w’abatugezaho ibibazo twakira ni abubatse ingo akenshi ni abagore baza bashinja abagabo babo kubaca inyuma; kubyara inda zitumvikanyweho kubashakanye, ubusinzi n’ibindi.

Nyirabahutu Triphonie umuyobozi wungirije wa Avega mu Karere ka Gakenke yagize ati “ Twakira abantu benshi barenzwe n’ibibazo baza batugana, ariko akenshi bishingiye ku gucana inyuma kw’abashakanye, no gusesagura imitungo, ubu tugiye gukomeza gufasha abaturanyi bahura n’ihungabana ndetse n’ihohoterwa mfite ubumenyi buhagije.

Abahuguwe barimo abakangurambaga barasabwa gukomeza gukoresha tekiniki yo gutega amatwi neza abaje babagana, bakabumva, bakabaha ubujyanama (Cancelling), no guhugura abandi.

Baranakangurira abanyarwanda bose muri rusange gufasha abahungabanye no kurwanya amakimbirane agaragara mu ngo kuko ari kimwe mu bikurura ihungabana mu miryango, kubufatanye bazabashe kubaka neza ingo z’abanyarwanda zizira ihungabana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka