AERG na GAERG bagaruriye icyizere uwarokotse Jenoside bamusanira inzu

Abagize umuryango w’Abanyeshuri n’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 (AERG na GAERG) bagaruriye icyizere umusaza w’imyaka 86 wo mu Karere ka Nyanza, bamusanira inzu.

Byabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 26 Werurwe 2016 mu muganda rusange abagize umuryango wa AERG muri Kaminuza ya UNILAK, Ishami rya Nyanza bahuriyemo n’abarangije kwiga bibumbiye muri GAERG bagasana inzu y’umusaza warokotse Jenoside utishoboye.

Abagize AERG muri UNILAK i Nyanza na GAERG basaniye inzu uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye.
Abagize AERG muri UNILAK i Nyanza na GAERG basaniye inzu uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye.

Nzabamwita Vianney w’imyaka 86 y’amavuko wasaniwe iyo nzu, avuga ko nyuma yo kubyara abana 14 muri bo 11 bakicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yahise yitakariza icyizere.

Uyu musaza avuga ko kuva ubwo, ahantu yari atuye yahimutse akubakirwa ahandi inzu yo kuba yifashishije ariko na yo igahora imuteza ibibazo kuko yasenyukaga ikongera igasanywa ariko mu buryo budafashije bitewe n’ikibazo cy’ubushobozi buke.

Agira ati “Natunguwe no kubona abana mbyaye baza gusana mu buryo bufatika inzu nari ntuyemo iri hafi yo kuzanyitura hejuru. Nta kindi cyizere nari mfite usibye guhebera urwaje ngategereza igihe nzapfira ariko abaje gusana inzu yanjye bakinyubatsemo.”

Polisi yifatanyije n'uru rubyiruko mu gikorwa cyo gusana inzu y'uyu musaza.
Polisi yifatanyije n’uru rubyiruko mu gikorwa cyo gusana inzu y’uyu musaza.

Abagize AERG na GAERG basannye inzu y’uyu musaza (ubana n’undi mugore bashakanye nyuma ya jenoside) bakora neza inkuta z’ibyumba byayo no kumwubakira ubwiherero.

Yishimira ibyo bikorwa, yagize ati “Ubu mbaye umuntu mushya kuko mbonye aho kuba hazamfasha mu masaziro yanjye, abana n’umugore na bo bazagira aho basigara hafite ubutekano.”

Rudahinyuka Jean Maurice, umuhuzabikorwa wa AERG muri UNILAK - Ishami rya Nyanza, yatangaje ko muri iki gihe cyo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, bazibanda ku gufasha abarokotse jenoside batishoboye, abahishe abahigwaga mu gihe cya jenoside ndetse n’abamugariye ku rugamba.

Yagize ati “Kimwe muri ibyo bikorwa twahereyeho ni ugusana iyi nzu y’umusaza warokotse Jenoside bigaragara ko yari hafi kuzamugwa hejuru.”

Ibi bikorwa by’ubwitange n’ubugiraneza biri muri gahunda ya “AERG & GAERG Week”, aho abagize iyi miryango bafasha abarokotse jenoside batishoboye, gusukura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi no kwitura abagize ubutwari bwo guhisha Abatutsi mu gihe cya jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka