AERG Imanzi yakiriye abanyamuryango bashya

Umuryango w’abanyeshuli bacitse ku icumu rya Jenoside (AERG) biga mu ishuli rikuru ry’abadivantiste rya Kigali ( INILAK) ishami rya Nyanza bakaba bibumbiye mu muryango (famille) yitwa Imanzi ku mugoroba wa tariki 26/01/2013 bakiriye abanyamuryango bashya bayinjiyemo muri 2013.

Abakiriwe ni 15 biyongeraga ku bandi 23 basanzwe babarizwa muri AERG Imanzi. Abanyeshuli bakiriwe muri AERG Imanzi bamwe muri bo nibwo bagikandagiza ikirenge muri Kaminuza ariko bari basanzwe ari abanyamuryango hirya no hino ku bigo by’amashuli yisumbuye bizeho.

Kwakirwa kwabo byabaye ibyishimo kuri bo ndetse no ku bandi banyamuryango ba AERG Imanzi bayisanzwemo kuko bose bahuriye ku kibazo cyo kuba baragizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.

Baza gukomereza amasomo yabo muri INILAK ishami rya Nyanza ngo bibwiraga ko bitazaborohera kuhasanga abagize umuryango wa AERG bakwisungana nabo bagafatanyiriza hamwe kwiha icyizere cyo kubaho kandi neza dore ko abenshi muri bo ari imfubyi ku babyeyi bombi ndetse bakaba baratangiye inshingano zo kwibana mu miryango bakiri bato.

Umuryango wa AERG ubafasha gukomeza kwiyumva mu muryango w’Abanyarwanda kuko hagati yabo biyumvamo ubuvandimwe n’ububyeyi bagafashanya ndetse bakagirana inama zabafasha kubaho kandi neza.

Vuguziga Theogene Kalibata wavuze mu izina rya bagenzi be bakiriwe mu muryango wa AERG Imanzi yishimiye icyo gikorwa cyo kubakira cyabayeho.

Yavuze ko kimwe n’abagenzi be umuryango wa AERG ari kimwe mu bintu byabafashije kwiyubakamo icyizere bagashobora gukomeza kwiga nta guheranwa n’agahinda ko kubura ababyeyi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Nk’uko yakomeje abivuga ntibyari byoroshye gusigara uri wenyine mu muryango ariko ntibigutakarize icyizere cyo kubaho. Yagize ati: “Ubu muri twe ni umunezero kuko twaje twisanga mu bacu aho ukosa ukabona ugukosora wakora neza nabwo ukabona ubigushimira”.

Aha bamwe mu banyamuryango ba AERG Imanzi bari mu gikorwa cyo gusabana.
Aha bamwe mu banyamuryango ba AERG Imanzi bari mu gikorwa cyo gusabana.

Usibye kwakira abanyamuryango bashya 15 binjiye muri AERG Imanzi hanakozwe n’igikorwa bise icyo kuraga aho abasanzwe ari ababyeyi (Papa na Mama) b’uwo muryango bitoyemo mu bana abazasigarana izo nshingano z’ububyeyi.

Abahawe izo nshingano harimo uwitwa Mugiraneza Theogene watorewe kuba Papa na Benenyirigira Diane watorewe kuba Mama w’abana mu bagize umuryango wa AERG Imanzi.

Mugiraneza Theogene kimwe n’uwo yasimbuye kuri izo nshingano zo kuba umubyeyi w’abana mu muryango yavuze ko ubufatanye hagati yabo aribwo buzakomeza kubaranga nk’abafite icyo bahuriyeho.

Mu rwego rwo guteza imbere uwo mubano n’ubucuti banatomboranye aho buri wese yagiye atora mugenzi we ariko bigakomeza kuba ibanga kugeza igihe bazabibwirana ndetse bagahana impano.

Ibi bituma buri wese agira amakuru ya mugenzi we nawe bakamenya aye ku buryo nta kwigunga kundi kuba kukiriho nk’uko Niyibigira Leonidas icyo gitekerezo cyaturutseho yabivuze.

Abanyamuryango ba AERG Imanzi bishimira ko hari byinshi bagezeho birimo nko kuba barabashije kugarura isura y’umuryango aho abana bahurira muri famille bagashyiraho abo bita ababyeyi babagira inama mu myigire no mu buzima busanzwe bwa buri munsi bakishakira ibisubizo by’ibibazo bibareba.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka