AERG/GAERG ngo ni ishusho nyayo yo kwibohora

Akarere ka Gasabo gatangaza ko ibikorwa by’abanyeshuri barokotse Jenoside (AERG) n’abakuru barangije kwiga (GAERG), ngo bigaragaza ishusho nyayo y’uko Igihugu cyibohoye.

Uru rubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri mu bikorwa bizamara ukwezi, byo gukorera umuganda no kuremera Abanyarwanda bitanze mu kubohora igihugu no kwita ku nzibutso za Jenoside.

Urubyiruko rwa AERG na GAERG mu bikorwa byo kwitura Abanyarwanda n'igihugu ineza bavuga ko bakorewe.
Urubyiruko rwa AERG na GAERG mu bikorwa byo kwitura Abanyarwanda n’igihugu ineza bavuga ko bakorewe.

AERG/GAERG ngo ni imbuto zitapfuye ubusa kuko bagaragaza urukundo mu muganda ngarukamwaka baha abaturage no kubaremera. Nyamara ngo ntaho bigiye urwo rukundo, nk’uko byatangaje Umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu, Mberabahizi Raymond.

Yagize ati “Muri ishusho nyayo y’uko igihugu cyabohowe; si mwe bakire cyane bari muri iki gihugu, nta n’impuhwe mwagiriwe ku buryo twavuga ngo mufite aho mubikomora; ngira ngo ahubwo ntimuzi agaciro karenze k’ibyo mukora!”

Bakorera umuganda ababohoye igihugu cyangwa abagize uruhare mu kubarokora.
Bakorera umuganda ababohoye igihugu cyangwa abagize uruhare mu kubarokora.

Habonimana Charles, Perezida wa GAERG yavuze ko impamvu yo gukora ibikorwa bigaragara ko bizaramba, ari uko na bo dufite icyizere cyo kuramba, kandi bazahora babikora buri mwaka mu kwezi gatatu kubanziriza icyunamo.

Ati “Tuva i Huye, i Kigali, i Musanze n’ahandi tugiye kwereka abacu barokotse ko batari bonyine, mu bikorwa byo gushimira Ingabo zagize uruhare mu kuturokora, ababyeyi batureze ndetse na bamwe mu bitanze bakaturokora.”

Umuhuzabikorwa wa AERG, Mirindi Jean de Dieu, yakomeje ashimangira ko urubyiruko rugize AERG na GAERG ngo rudafite impamvu yabatera gukora ibibi "kuko bigishijwe umuco wo gukunda igihugu", kandi agasaba abaturage kubigiraho.

Abagize AERG na GAERG batangije ibikorwa byo kubakira inzu umwe mu barokotse Jenoside witwa Sagahutu Sature utuye mu kagari ka Ngiryi i Jabana, bamukorera akarima k’ikigikoni ndetse n’umuhanda ugera iwe.

Bakoze n'umuhanda.
Bakoze n’umuhanda.

Uru rubyiruko rwagabiye kandi inka umubyeyi witwa Stella Muhisoni wagize uruhare mu kubohora igihugu akanarera impfubyi zirindwi za Jenoside, ndetse banakoze isuku ku rwibutso rwa Jenoside rw’i Jabana.

Mbere abagize AERG na GAERG bataratangira ibikorwa byo kwita ku nzibutso za Jenoside, humvikanaga amakuru y’uko zirimo gusenyuka no kwangirika mu buryo butandukanye; ariko ngo siko bikimeze, nk’uko bitangazwa na Rutanga Jean Pierre ushinzwe kwita ku rwibutso rwa Jenoside rwa Jabana.

Bigabanyamo amatsinda, hakagira bamwe muri bo bita ku nzibutso za Jenoside.
Bigabanyamo amatsinda, hakagira bamwe muri bo bita ku nzibutso za Jenoside.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwo busaba abagize AERG na GAERG kwagura ibikorwa bakajya no mirimo ijyanye n’ubukungu, aho kuguma mu bireba imibereho myiza y’abaturage gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka