30% by’imyanya igenerwa abagore biribazwaho mu kuvugurura Itegeko Nshinga

Mu gihe higwa ibigomba guhinduka mu Itegeko Nshinga, abadepite ntibavuga rumwe kuri 30% by’imyanya igenerwa abagore iteganywa n’Itegeko Nshinga.

Kuri uyu wa 28 Ukwakira 2015 mu Nteko ishinga amategeko, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yaterarnye ngo bafatire umwanzuro hamwe ku ngingo zigomba guhinduka mu Itegeko Nshinga mu kubahiriza ubusabe bw’abaturage.

Iyi ngingo irasuzumirwa mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda.
Iyi ngingo irasuzumirwa mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Ingingo ya 77 abadepite bagarukiyeheho muri iki gitondo, ingingo ivuga ko abagore bagomba kugira byibuze imyanya 30% mu nzego zifata ibyemezo, yateje impaka mu nteko bafata umwanzuro w’uko yanononsorwa mbere y’uko yemezwa.

Hindura Jean Pierre umwe mu badepite batemeranya n’iyi ngingo ya 77, yatangaje ko iyi 30% itagombye kuba iy’abagore gusa ahubwo igomba kureba n’abagabo.

Yagize ati” Iyo tuvuga ko abagore bagomba kugira byibura imyanya 30%, biba bivuga ko ntakibakumira no kuba bagera ku 100%. Ibi bikagaragaza ko byazateza ikibazo cyo guhindura iyi ngingo nanone mu bihe biri imbere, mu gihe abagabo bazaba babaye bake mu nzego zifata ibyemezo.”

Depite Hindura yakomeje atangaza ko bidakwiye ko inteko yazajya ikemura ibibazo bitewe n’uko bwakeye, ahubwo ngo inteko ikwiye gutegura uburyo bwo gukemura ibibazo mu buryo burambye.

Umuyobozi wungirije w’inteko ishinga amategeko Uwimanimpaye, ari nawe wasobanuraga ibijyanye n’iyi mbanziriza mushinga, yatangaje ko iyi ngingo ya 77 ikwiye gusuzumanwa ubushishozi ikanononsorwa, kuko ari ingingo ishingiye ku rwego mpuzamahanga.

Ivugurura ry’itegeko nshinga rirakomeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, aho abanyarwanda bategerezanyije amatsiko menshi ivugururwa ry’ingingo ya 101, yemerera Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuba yazongera kuziyamamariza Manda ya Gatati igihe azaba yabyemereye Abanyarwanda.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka