2% by’urubyiruko mu Rwanda ni abashomeri

Abashakashatsi bo mu bigo bitatu ari byo Laterite, ikigo cy’Abanyakanada IDRC n’icyo mu Rwanda gikora ubushakashatsi kuri gahunda za leta IPAR nibo babitangaje bagendeye ku bundi buherutse gutangazwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR).

Muri iyi nama yateranye kuri uyu wa gatanu tariki 25 Nzeri 2015, bagaragaje ko n’abafite imirimo mu rubyiruko usanga ari ibarinda gusabiriza, ariko itabahesha iby’ibanze bakenera mu buzima bwa buri munsi.

Abashakashatsi bari bahriye muri iyi nama baganira ku kibazo cy'ubushomeri mu rubyiruko.
Abashakashatsi bari bahriye muri iyi nama baganira ku kibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko.

Ubuyobozi bwa Laterite bwavuze ko benshi mu rubyiruko rukora ibiraka, kandi bakabikora mu masaha ari munsi ya 35 mu cyumweru, bakaba ari abantu bahora bashaka akazi karushijeho kubera guhembwa intica ntikize.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa IPAR, Kayitesi Eugenie yagize ati “Muri rusange, raporo iratwereka ko u Rwanda rwakoze byinshi byiza kandi rurakomeje, ariko abashomeri baracyahari; hakenewe ingamba nshya zirimo gusaba ibigo by’amashuri kwigisha ibijyanye n’akazi kariho mu gihugu.”

Inama yitabiriwe n'urubyiruko rwabashije kwihangira imirimo, rukaba rwaje gutanga ubuhamya buvuga uko barwanyije ubushomeri.
Inama yitabiriwe n’urubyiruko rwabashije kwihangira imirimo, rukaba rwaje gutanga ubuhamya buvuga uko barwanyije ubushomeri.

Urubyiruko rungana na 65% nirwo Leta y’u Rwanda ivuga ko rufite imirimo idahagije kurutunga no kurubuza kuzerera cyangwa kujya mu birangaza n’ibiyobyabwenge, nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri MYICT, Rose Mary Mbabazi.

Yavuze ko ari yo mpamvu Leta yihaye ingamba z’uko buri mwaka wajya urangira habonetse imirimo ibihumbi 200, aho kuri ubu ngo igeze ku bihumbi 146 buri mwaka.

Abashakashatsi bo mu bigo bya IDRC, IPAR na Ministeri y'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga.
Abashakashatsi bo mu bigo bya IDRC, IPAR na Ministeri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga.

Mu nama batanze ni uko hakenewe kuboneza urubyaro, gutanga ubumenyi bujyanye n’akazi kagaragaye ko gakenewe, no gushinga ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro muri buri karere, rikibanda ku rubyiruko rutabashije kurenga amashuri abanza, rugera kuri 87%.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka