U Rwanda rwashyikirijwe ibendera n’ibirangantego by’umuryango RECSA

Nyuma yaho u Rwanda rutorewe kuyobora umuryango w’akarere k’Afrika y’uburasirazuba ushinzwe kurwanya intwaro ntoya zikoreshwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko (RESCA: Regional Centre on Small Arms and Light Weapons), kuri uyu wa 4 tariki ya 17 ugushyingo 2011 nibwo u Rwanda rwakiriye ibinera n’ibiranganego by’uyu muryango rugiye kuyobona mu gihe cy’imyaka ibiri.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu muryango, Dr. Fransis K. Sang, yashyikirije minisitiri w’umutekano Seikh Harerimana Mussa Fazil ibirango n’ibendera by’uyu murango.

Fransis yashimiye Leta y’u Rwanda yemeye kwakira izi nshingano zitoroshye zo kuyobora uyu muryango, asaba minisitiri gukoresha ubu buryo abonye mu guhangana n’ikibazo cy’ikwirakwizwa ry’intwaro ntoya zitubahirije amategeko.

Minisitiri w’umutekano Seikh Harerimana Mussa Fazil yakira ibi biranganego n’ibindera ry’uyu muryango agiye kubera umuyobozi, yashimiye ibihugu byagiriye ikizere u Rwanda, avuga ko u Rwanda ruhawe izi nshingano mu gihe n’ubundi rwari rumaze gutora itegeko rikumira ikwirakwizwa ry’izi ntwaro.

Minisitiri yanashimiye uyu muryango RECSA uburyo usanzwe ufasha u Rwanda mu kuruha ibikoresho byo gushyira ibimenyetso ku ntwaro zikurikije amategeko kugirango harwanywe izadakurikije amategeko.

U Rwanda rwatorewe kuyobora uyu muryango mu kwezi gushize mu nama yahuje abaminisitiri b’umutekano mu gihugu cya Djibouti.

Uyu muryango RECSA washinzwe muri kanama 2005 mu gihugu cya Kenya
hagamijwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro ntoya zidakurikije amategeko.

Uhuriweho n’ibihugu 12 aribyo: Burundi, Djibouti, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudan, Tanzania and Uganda.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka