Ntabwo FDLR iteze kugira aho ifata ku butaka bw’u Rwanda- Lt Col Mujuni

Uhagarariye ingabo z’u Rwanda mu Karere ka Rwamagana, Lt Col Mujuni, arahamagarira abatuye ako Karere ndetse n’ahandi mu Rwanda kutagira impungenge ko FDLR izigera ibabangamira kuko itazigera igira aho ifata ku butaka bw’u Rwanda.

Ibi Lt Col Cooper Mujuni uyobora Ingabo z’u Rwanda mu Karere ka Rwamagana yabibwiye abayobozi mu nzego z’ibanze bitabiriye inama y’umutekano muri Rwamagana tariki 12/12/2012 ndetse abatuma kujya kubibwira abatuye ako Karere bose.

uyoUmuyobozi w’ingabo muri Rwamagana yabwiye abaturage ngo bakomeze bakore imishinga ibateza imbere nta mpungenge kuko umutekano wabo urinzwe ndetse n’amahoro akaba aganje mu Rwanda.

Nyuma y’ibitero bibiri bya FDLR mu burengerazuba n’amajyaruguru by’u Rwanda mu kwezi gushize, abaturage bamwe bagize ubwoba ko umutekano w’u Rwanda waba ugiye guhungabanywa ariko ibyo bitero byasubijwe inyuma mu masaha make.

Uhagarariye ingabo z'u Rwanda mu Karere ka Rwamagana, Lt Col Mujuni.
Uhagarariye ingabo z’u Rwanda mu Karere ka Rwamagana, Lt Col Mujuni.

Umuyobozi w’Ingabo muri Rwamagana avuga ko ibihuha bikwirakwizwa ko umutekano w’u Rwanda itameze neza byakomotse muri FDLR igamije guca igikuba kandi nyamara nayo ngo izi neza ko itagira n’aho irya urwara ku bushobozi bw’Ingabo z’u Rwanda baramutse bahanganye ku rugamba.

FDLR ngo ishobora gucungira ku kwihisha no gusesera ahihishe ikagira ibyo yangiza, ariko nabyo ngo ntibyamara kabiri abaturage batanze amakuru ingabo z’u Rwanda zikabimenyera igihe.

Abitabiriye iyi nama y’umutekano basabwe gukuraho igihu cyahumye bamwe mu baturage bemera ibihuha nk’ibyo, bakabashishikariza gukora ibibateza imbere n’ibyo bazakuramo inyungu kuko ibihuha bya FDLR ari ibicantege gusa kandi bikaba bidafite aho bishingiye.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 1 )

twishimiye amakuru mutugezaho muduhe ni bishya

yanditse ku itariki ya: 13-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka