Ingengo y’Imari ya 2022/2023 irenga miliyari 4,658Frw izavamo ayo gutunganya imyanda y’i Kigali

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yemeje ishingiro ry’Umushinga w’Ingengo y’Imari y’u Rwanda ya 2022/2023 irenga miliyari 4,658Frw na miliyoni 442Frw, harimo ayagenewe kubaka ibimoteri by’imyanda i Kigali n’inganda ziyibyaza umusaruro hirya no hino mu Gihugu.

Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana
Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana

Ingengo y’Imari u Rwanda ruzakoresha muri uyu mwaka utaha wa 2022/2023, irarutaho 5% iy’umwaka ushize wa 2021/2022 kuko yanganaga na miliyari 4,440 na miliyoni 600Frw.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana ni we wagejeje ku Nteko uyu mushinga w’Ingengo y’Imari, uzagirwamo uruhare na Leta ku rugero rungana na 80.5%, inkunga z’amahanga zikazaba zingana na 19.5%.

Ku bijyanye n’uburyo amafaranga azakoreshwa, Dr Ndagijimana avuga ko Ingengo y’Imari isanzwe iziharira miliyari 2,585 na miliyoni 100Frw (ahwanye na 55.4%), naho azakoreshwa mu mishinga y’Iterambere akazaba angana na miliyari 2,073 na miliyoni 300 Frw (ahwanye na 44.6%).

Dr Ndagijimana avuga ko hazabaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu budaheza, cyane cyane mu kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kongerera ubushobozi abikorera, kurengera ibidukikije, gushaka ingufu z’amashanyarazi no kuzikwirakwiza.

Avuga ko hazabaho gushaka amacumbi aciriritse, kwimura abantu mu manegeka, kubaka imihanda ya kaburimbo hamwe no gukomeza kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera.

Mu bijyanye n’imibereho myiza y’Abaturage ngo hazabaho gusana imiyoboro y’amazi no kubaka imishya, kubaka no guteza imbere ibikorwa by’uburezi n’ubuvuzi, ndetse hakazabaho guha umwihariko ibijyanye no gutunganya imyanda n’ibishingwe.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ati “Hari ukubaka ibimoteri byakira kandi bigatunganya imyanda mu Mujyi wa Kigali, ndetse no kubaka inganda zitunganya imyanda mu bice bitandukanye by’Igihugu.”

Icyakora ntabwo hagaragajwe ingengo y’Imari izakoreshwa muri iyi gahunda, bivugwa ko imyanda n’ibishingwe biva mu mijyi itandukanye y’u Rwanda, bishobora kuvamo gazi yo gutwara imodoka.

Dr Ndagijimana avuga ko hari n’amafaranga azashyirwa muri VUP yo gufasha abatishoboye, hazabaho kongera amarerero rusange, gufasha abahuye n’ibiza, gufasha mu gutanga serivisi nziza, kongera ubumenyi no gutanga ikoranabuhanga, kubika amakuru y’irangamimerere hamwe no kwihutisha imanza zatinze kuburanishwa.

Minisitiri Ndagijimana avuga ko kugeza amashanyarazi ku baturage hirya no hino mu gihugu bizatwara miliyari 14 na miliyoni 200Frw, kubaka ku mugezi wa Muvumba urugomero rw’amazi azakoreshwa mu kuhira imyaka n’amatungo no gutanga amashanyarazi, bizatwara Amafaranga y’u Rwanda miliyari 29 na miliyoni 200Frw.

Avuga ko umushinga wo kurwanya igwingira mu bana wagenewe miliyari 10 na miliyoni 700, hamwe n’uwo gutanga ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri ku bana, ababyeyi batwite n’abonsa wagenewe miliyari 11Frw.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi avuga ko muri rusange ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku rugero rwa 6.7% muri 2023, ndetse no kuri 7% muri 2024.

Mu mbogamizi agaragaza hari ukuba igihembwe cy’ihinga A cya 2021/2022 ngo kitaratanze umusaruro uhagije w’Ubuhinzi, hakaba ingaruka za Covid-19 ndetse n’intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine ikomeje gutuma ibitumizwa hanze bibura.

Umushinga w’Ingengo y’Imari y’uyu mwaka utaha wemejwe n’Abadepite 63 muri 68 bitabiriye Inteko rusange, kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese imihanda mishyashya izubakwa mu mujyi wa Kigali ni iyihe?

Bayigane yanditse ku itariki ya: 16-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka