Nyamagabe: Umushoferi yafashwe atwaye magendu akizwa n’amaguru

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyamagabe ku Cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2022, yafashe magendu amabaro 12 y’imyenda ya caguwa, yari yinjijwe mu Rwanda ivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Umushoferi witwa Karangwa Abdallah wari utwaye imodoka ifite Nimero RAD 615H yahagarikiwe mu Murenge wa Kitabi, Akagali ka Kagano, Umudugudu wa Bususuruke, Abapolisi bamusatse basanga yafashe imifuka ya sima ayivanga n’amabaro y’imyenda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko umuturage yahamagaye Polisi avuga ko hari imodoka itwaye sima ariko harimo na magendu y’imyenda.

Yagize ati: " Umuturage utuye mu Karere ka Rusizi yahamagaye Polisi ayimenyesha ko hari imodoka ipakiye sima ivuye ku ruganda ruherereye mu Karere ka Rusizi, ariko akaba yahishemo amabaro y’imyenda ya caguwa. Nibwo Polisi yahise ishyira bariyeri mu muhanda munini Rusizi- Kigali, mu Murenge wa Kitabi, imodoka ihageze Abapolisi bayihagaritse umushoferi ayiparika kuri sitasiyo ya esansi iri hafi aho, ahita akingura imodoka ariruka."

SP Kanamugire yongeyeho ko Abapolisi basatse imodoka basanga ipakiye sima ariko yavanzemo magendu amabaro 12 y’imyenda ya caguwa.

SP Kanamugire yasoje ashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru, abanyabyaha bagafatwa, anabasaba gukomeza kuyatanga igihe babonye ibikorwa nk’ibyo bunyuranyije n’amategeko kandi ku gihe.

Yanaburiye kandi abantu bishora mu byaha kubireka kuko birangira bafashwe Kandi bagafungwa.

Aya mabaro yafashwe yashyikirijwe ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro RRA Ishami rya Nyamagabe, naho Karangwa wari utwaye iriya modoka aracyashakishwa ngo ashyikirizwe ubutabera.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Ubundi se umuntu ajya guca mu cyanzu kandi amarembo ahari ashaka iki? Iyo babaza icyo bashakaga barangiza bakanabafunga

yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

njyewe ahubwo ndabona kigali today hari icyo isanzwe ipfa n’aba banyamakuru kuko uku ni ugusebanya pe!! birababaje kuri kigalitoday!!

yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

Kigali today mtugezaho inkuru nyinshi zifatika ariko iyi nkuru ni ntacyo imariye abasomyi kabisa.....Inkuru nk’izi mujye muzibika kure kuko nizo gutuma web yanyu twayitesha agaciro.

yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

Ndabemeye cyane, si ngo mbwa ko umunyamakuru anyura mu nzira rusange, kuko hari byinshi aba agomba kumenya,birenze iby’abandi.winjiranye n’abandi,biroroshye ko ibyo bashatse kutabereka wataha utabibonye.

yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

Birababaje niba abanyamakuru bitwa ko bigishijwe bashobora gukora ubusutwa nka buriya. Ingando.com

niker yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

Aba urabona batarahobagiye? Ngo ni abanyamakuru? Ngo bakorera iyihe Radio? Bose ni kimwe na Radio bakorera.

Murorunkwere yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka