Nyamagabe: Umushoferi yafashwe atwaye magendu akizwa n’amaguru

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyamagabe ku Cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2022, yafashe magendu amabaro 12 y’imyenda ya caguwa, yari yinjijwe mu Rwanda ivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Umushoferi witwa Karangwa Abdallah wari utwaye imodoka ifite Nimero RAD 615H yahagarikiwe mu Murenge wa Kitabi, Akagali ka Kagano, Umudugudu wa Bususuruke, Abapolisi bamusatse basanga yafashe imifuka ya sima ayivanga n’amabaro y’imyenda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko umuturage yahamagaye Polisi avuga ko hari imodoka itwaye sima ariko harimo na magendu y’imyenda.

Yagize ati: " Umuturage utuye mu Karere ka Rusizi yahamagaye Polisi ayimenyesha ko hari imodoka ipakiye sima ivuye ku ruganda ruherereye mu Karere ka Rusizi, ariko akaba yahishemo amabaro y’imyenda ya caguwa. Nibwo Polisi yahise ishyira bariyeri mu muhanda munini Rusizi- Kigali, mu Murenge wa Kitabi, imodoka ihageze Abapolisi bayihagaritse umushoferi ayiparika kuri sitasiyo ya esansi iri hafi aho, ahita akingura imodoka ariruka."

SP Kanamugire yongeyeho ko Abapolisi basatse imodoka basanga ipakiye sima ariko yavanzemo magendu amabaro 12 y’imyenda ya caguwa.

SP Kanamugire yasoje ashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru, abanyabyaha bagafatwa, anabasaba gukomeza kuyatanga igihe babonye ibikorwa nk’ibyo bunyuranyije n’amategeko kandi ku gihe.

Yanaburiye kandi abantu bishora mu byaha kubireka kuko birangira bafashwe Kandi bagafungwa.

Aya mabaro yafashwe yashyikirijwe ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro RRA Ishami rya Nyamagabe, naho Karangwa wari utwaye iriya modoka aracyashakishwa ngo ashyikirizwe ubutabera.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Umwanzuro wo guteza cyamunara ikinyabiziga cyafashwe gipakiye magendu Ntago ariwo kuko icyo kinyabiziga nyiracyo Wasanga atabizi byakozwe n’umushoferi urumvako aho hazamo akarengane.

Mahoro yanditse ku itariki ya: 3-05-2022  →  Musubize

Mutesha agaciro urubuga rwanyu.ubu iyi nkuru? vraiment mureke kwica itangazamakuru.

yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

m claire ni sawa , ese ubundi ingoro y’umwami ivogerwa ite?ko mutinyuka mukabura n’umuco.....kandi mujye mucisha no mugaciro, mukurikire n’amateka....suko umwami atari m u rwanda ko ingoro ye ivogerwa , kandi si we wigize umwami wa rubanda, muzabaze uko bigenda, ubundi hari anabazajya bagwa mubyo batazi, bagatema ibigabiro bye, nandi mafuti ntavuze, ingaruka zibabaho ntibanabimenye

rukatsa yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

aba banyamakuru ndabemeye cyane ubundi se badaciye mu cyanzu ngo bamenye amakuru byaba ari ibiki bari banagize imana bavutse amateka yarasibanganye bagombaga guca mu gikari bakahamenya nako mu cyanzu. mu rukari narahageze mu kwezi gushize ariko rero nta n’icyapa gihari ki9ranga ngo uraca aha. ubundi abo banyamakuru ni abantu b’abagabo ubundi se bahaciye abarinzi bahembwa n’igihugu bari bari hehe? ahubwo njjyewe nabaha akazi munshakire adresede zabo kuko ubwo ni ubutasi ku mateka y’u rwanda ahubwo bazatugezeho ibyo babaonye bitabereye amateka yacu haba aho abayavuga bibeshye cyangwa mbese bazatugezeho ibyo babonye aho baciye.ubundi nanjye nabafasha kuko u rwanda rugeze aho kubona abanyamakuru nyabo bacengera bakazana amakuru kuko za BBC n’izindi baracengera bakazana makuru ku ntambara nibakomerezeze aho. ariko abanyamakuru muri iyi minsi barakora udushya pe

mukamana yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

m claire ni sawa , ese ubundi ingoro y’umwami ivogerwa ite?ko mutinyuka mukabura n’umuco.....kandi mujye mucisha no mugaciro, mukurikire n’amateka....suko umwami atari m u rwanda ko ingoro ye ivogerwa , kandi si we wigize umwami wa rubanda, muzabaze uko bigenda, ubundi hari anabazajya bagwa mubyo batazi, bagatema ibigabiro bye, nandi mafuti ntavuze, ingaruka zibabaho ntibanabimenye

rukatsa yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

birababaje cyane kumva umunyamakuru akora ikosa nkiri!ese buriya bazi agaciro kiriya Institute?batekereza ko akamaro kaba Security baba ku marembo ari akahe?ese iyo iwabo haje abashyitsi banyura mu cyanzu?cyangwa mu gikari? tujye tumenya guha agaciro no kubaha aho tujya hose kuko natwe hari akandi gaciro biduha ubwacu

Alice yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

Hari ahantu usanga handitse ko Sauf circulation Locale bivuze ngo aha hanyurwa n’abahatuye rero iyo wibeshye ukahanyura utabwa muri yombi da!!! ahubwo iyo ufashwe ibisabanuro byawe ntibinyure abagufashe bishobora kukuviramom izindi ngaruka kandi icyo nashimira bariya basore ni uko bemeye gusaba imbabazi aribyo byerekana kwemera ikosa ryakozwe.
Nanjye iwanjye nateguye ahantu abashyitsi banyura nkabona abandi batandukiriye nababaza impamvu yabyo kuko umunyu wese unyuze mu cyanzu kandi hari inzira yabigenewe ashobora gukekwa amababa utitaye kubyo akora n’uwo ari we, Njye niko mbobona

yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

Iyi nkuru ni nziza ahubwo:

1. Baradusobanuriye ko bitamewe kunyura mucyanzu cy’urukari.
2. yumvisha ko umunyamakuru agomba gukurikiza protocols

Gakara yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

Mu busanzwe kigali today mugira inkuru ziri hejuru ariko iyi imwe ishobora kuba ibashyize hasipe!!!!.ubundi iyo ujya kwandika inkuru urabanza ukareba icyo imarira abayisoma.atari ukubeshya koko iyi nkuru imariye iki umuntu wese wayisomye?????wenda kirahari sinamenya ariko rero ubutaha niyo mwaba mwabuze story idea mwakwihangana ntimuziforger(kuzicura)!!!!Niyo waba hari icyo ufpa n’umunyamakuru mugenzi wawe si ngombwa ngo umwandike kuko hari akantu gato kabaye kandi ibyo nta n’icyo biri bwongere ku bumenyi bw’abasomyi.Mumbabarire narondogoye ariko ni ukuri mu mbwire news muri iyi nkuru ,is it interesting or not??? u’ll tell me depending on your understanding!!!!!!

nyiralone yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

kuberiki babikoze batabiherewe uruhusa

yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

Nasomye inkuru zanyu nyinshi ariko vraiment umuntu wanditse iriya nkuru yo guca mu cyanzu yize itangazamakuru cyangwa, ari hasi kabisa? ubu mubona mutitesha agaciro nka kigali today, birababaje nk’iyi nkuru imariye iki abayisoma mbese nabemeraga ariko murarantengushye mujye mwihesha agaciro.

yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

ariko ubu ndi nta n’umuco bagira abantu bagabo ese ubundi iyo baba nza kwaka karibu ntabwo bari buyihabwe? abanyamakuru nkabo rero bigishe ikinyabupfura nabo bkiyigisha

ENN yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka