Ubushobozi bwo gusobanura ‘Ndi Umunyarwanda’ bugenda buba bucye mu nzego zo hasi – Gov. Bosenibamwe
Mu rwego rwo kuzamurira abayobozi b’ibanze ubushobozi bwo gusobanura gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, mu ntara y’Amajyaruguru hagiye gufatwa ingamba nshya, kugirango Abanyarwanda bumve neza ko iyi gahunda ari intambwe bagomba gutera mu nzira y’ubwiyunge.
Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’umutekano itaguye y’intara y’Amajyarugu yateranye kuri uyu wa mbere tariki 02/12/2013, igahuza ubuyobozi bw’intara, abayobozi b’uturere n’inzego zishinzwe umutekano.
Bosenibamwe Aime, guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yavuze ko abayobozi b’inzego z’ibanze bagifite ubushobozi bucye mu gusobanura impamvu ya gahunda “Ndi Umunyarwanda”, bityo ngo hakaba hagiye gufatwa ingamba.
Yagize ati: “Ubushobozi bwo kugenda basobanura impamvu ya Ndi Umunyarwanda bugenda buba bucye uko inzego zigenda zimanuka zijya hasi. Twemeje ko hakorwa isesengura tukamenya ibyiciro by’abaturage, kugeza igihe Abanyarwanda bazumva ko iyi gahunda ari iyabo”.
Muri iyi nama byagaragaye ko irondo ridacungwa neza
Muri iyi nama y’umutekano, abayitabiriye babonye ko irondo ridacungwa neza, maze hafatwa icyemezo cy’uko imidugudu minini yacibwamo ibice, kugirango abanyerondo babashe gucunga umutekano k’uburyo bwiza.
Hemejwe kandi ko abacunga umutekano mu mujyi bazwi nka “home guards” bakongera imbaraga bagashyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano bagiranye n’uturere bitaba ibyo bagasimbuzwa abandi bashoboye.
Abitabiriye iyi nama ngarukacyumweru, basanze ibyemezo byafashwe hasubizwa ibibazo by’abaturage mu cyumweru gishize byarashyizwe mu bikorwa. Havuzwe kandi ko umuyobozi wese udashyira mu bikorwa ibiba byemejwe mu nama y’umutekano azajya akurikiranwa byaba ngombwa akanabihanirwa.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubundi se uwabizanye we arabyumva? kereka buri wese agiye hariya agasaba imbabazi z’ibyaha yakoze. Abishe abantu, uwishe umuntu wese, kimwe ariko n’abihoreye n’ababeshyeye abandi muri gacaca. Naho ubundi ndi Umunyarwanda ntisobanutse na buhoro. Niba hari ikintu kigaragaza ubujiji ni ndi umunyarwanda. Nta bwenge burimo yewe ndetse na technique yajyaga ibiho nayo ntayo.
YEWE NTABWO ARI UKUTABISOBANUKIRWA AHUBWO NI YA NGENGABITEKEREZO IKIBARIMO, NTA KINYARWANDA SE BAZI BOSE KUVA KURI MAYOR KUGEZA K’UMUKURU W’UMUDUGUDU? ABO BAYOBOZI SE SIBO BAKINGIRA IKIBABA INTERAHAMWE ZIGOMBA KWISHYURA IMITUNGO ABACITSE KU ICUMU KUGEZA UBU BAKABA BATARISHYURWA.nyamara Imana izababaza icyo bakoze ku ntebe y’ubuyobozi.