Rusizi: Inkongi y’umuriro yibasiye amazu abiri y’ubucuruzi

Amazi abiri y’ubucuruzi aherereye mu kagali ka Kiziguro Umurenge wa Nkungu, yaraye yibasiwe n’inkongi y’umuriro, arashya arakongoka n’ibikari byayo. N’ubwo nta muntu wahasize ubuzima, hangirikiye ibintu bifite agaciro ka miliyoni eshatu.

Ahagana mu ma saha y’Isaa Sita z’ijoro zishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki 07/07/2012, nibwo iyo nkongi yazamutse, ubwo umuriro waturutse mu gikoni umuzamu yari yatekeyemo ibyo yariye ku mugoroba akibagirwa gusiga awuzimije.

Amakuru aturuka ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, Nsabimana Theogene, avuga abaturage bafatanyije na Polisi n’ingabo ari bo batabaye bagatangira kuzimya no gusohora umuryango wari utuye muri imwe muri ayo mazu yahiye.

Euphrem Musabwa

Ibitekerezo   ( 1 )

Amazu not amazi!!!!

byiza kutumenyesha iyi nkuru ariko ntiyuzuye.

amani yanditse ku itariki ya: 8-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka