Perezida Kagame yasabye abahawe inshingano nshya kubakira ku musingi utajegajega
Abayobozi baheruka guhabwa inshingano nshya barimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, barahiriye imbere ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu Mbere tariki 6 Nzeri 2021, abasaba kubakira ku musingi utajegajega.

Dr Bizimana yari wagizwe Minisitiri, yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG).
Abandi barahiye ni Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubaraka Muganga, Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, Juvenal Marizamunda, Komiseri Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, Ujeneza Jeanne Chantal hamwe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano, Col Jean Paul Nyirubutama.

Perezida Kagame avuga ko aba bose nta n’umwe mushya mu nshingano zo kuyobora Igihugu, ahubwo ko icyabaye ari uguhindurirwa inshingano no kuzamuka mu ntera.
Umukuru w’Igihugu akavuga ko inshingano bari basanzwemo zababereye umusingi bubakiraho mu gufasha abo basanze mu nshingano zo kuyobora Igihugu.

Yagize ati "Igisigaye ni ukubakira kuri uwo musingi utajegajega, ni na ho igihugu kiba kivana imbaraga kandi akaba ari ho uburemere bwabyo bwumvikana kuri buri wese".
Perezida Kagame avuga ko igihe gishize ari kinini abo bayobozi bari mu nshingano, buri wese akaba akwiriye kuvanamo isomo ryo gukosora amakosa yakozwe mu gihe cyashize.

Ohereza igitekerezo
|
Ntibazateshuk kunshingan bahaw