PDC irasaba andi mashyaka gushyigikira Kagame
Uwurukundo Marie Grace, umukandida Depite, witabiriye ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya mu Inteko Ishinga Amategeko mu Karere ka Karongi, yasabye andi mashyaka atarigeze ashyigikira Umuryango FPR-Inkotanyi, kuza bakifatanya nawo mu kurushaho kwesa imihigo.

Ibi yabitangarije mu Murenge wa Gashali, ubwo yavugaga icyo bisobanuye kuba ishyaka yari ahagarariye rya PDC, ryarahisemo gushyigikira abakandida b’Umuryango-FPR Inkotanyi.
Ni mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, kuri uyu wa 3 Nyakanga, ubwo hirya no hino mu gihugu hasozwaga ibikorwa byo kwamamaza Abakandida Depite b’Umuryango FPR Inkotanyi.
Uwurukundo Marie Grace, wa PDC, yagaragaje impamvu yahisemo gushyigikira FPR-Inkotanyi ndetse n’uburyo bazafatanyamo mu kwesa imihigo n’iramuka itsinze amatora ateganyijwe tariki 15-16 Nyakanga uyu mwaka wa 2024.

Ati: “FPR-Inkotanyi hari ibyiza byinshi yatugejejeho nk’Abanyarwanda mu myaka 30 ishize kandi ibyo byose birangajwe imbere na Chairman w’umuryango ariwe Paul Kagame. Nka PDC ntabwo twigeze dutegura imigabo n’imigambi idasanzwe kuko tugomba gushyira hamwe na FPR, kandi ibyo yateganyijwe tugomba kubisigasira tugamije kubaka u Rwanda”.
Uwurukundo, agaragaza ko andi mashyaka atumva kimwe n’uyu muryango akwiye guhindura imyumvire maze agashyigikira Paul Kagame akayobora u Rwanda kuko ibikorwa bye byigaragaza mu Banyarwanda.

Ati: “Amashyaka adashyigikiye FPR-Inkotanyi, nabashishikariza kuza tugafatanyiriza hamwe mu gusenyera umugozi umwe kuko Paul Kagame uwuyoboye, arakomeye kandi mu gihe Imana ikimutije imbaraga dukwiye gushyigikira ibikorwa bye maze we akazihitiramo uwo abona yamusimbura uzaba abishoboye kugira ngo tutazagira amahitamo mabi”.
Amashyaka umunani arimo PSD, PL, PDI, PDC, PPC, PSP, PCR na UDPR ni yo ashyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Aya yose aherekeza Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza byatangiye tariki ya 22 Kamena.


Amafoto: Eric Ruzindana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|