Lt Gen Karenzi Karake na Maj Gen Jack Nziza bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyahaye ikiruhuko abasirikare 817 barimo abahawe ikiruhuko cy’izabukuru n’abahagaritse akazi kubera uburwayi.

Uwo muhango ubaye ku nshuro ya gatatu kuva muri 2013, wabaye ku wa mbere tariki ya 17 Nyakanga 2017.
Mu bahawe ikiruhuko harimo abasirikare bakuru 369 n’abandi bafite amapeti mato bahawe ikiruko cy’izabukuru n’abasirikare bato 378 bari barangije amasezerano na RDF mu gihe 70 bo basonewe ku mirimo kubera uburwayi.
Ibyo birori byabereye mu cyumba cy’inama cy’abasirikare bakuru “Officers Mess” byari byanitabirwe n’abafasha b’abasirikare bakuru basezerewe, biyoborwa na Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe.
N’ubwo urutonde rw’abahawe ikiruhuko rutagaragajwe rwose, mu nkuru iri ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo, bagaragaje ko harimo abasirikare bakuru bo ku rwego rwa Jenerali ari bo Lt Gen Karenzi Karake, Maj Gen Jack Nziza na Brig Gen Gashayija Bagirigomwa.

Gen James Kabarebe yashimiye abo basirikare bagiye mu kiruhuko uruhare rwabo mu kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Agira ati “Mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga wacu, ndagira ngo nshimire abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru kubera ubwitange bagaragaje mu rugamba rwo kubohora igihugu n’uruhare rwabo mu nzira yo guteza imbere igihugu cyabo.”
Yabasabye gukomeza gukoresha ubunararibonye bwabo mu gukomeza gukorera igihugu mu byo bazajyamo byose.
Ati “Mukuyemo imyambaro ya girisikare ariko ikwiye kumanikwa hafi yanyu cyane mukazitaba igihe cyose bibaye ngombwa ko mwitabazwa.”

Lt Gen Karenzi Karake wavuze mu izina ry’abasirikare bakuru bahawe ikiruhuko, yashimiye ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda, by’umwihariko Umugaba w’Ikirenga, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kubera inama atahwemye kubagira n’indangagaciro yabatoje mu buzima bwabo bwose bwa gisirikare.
Agira ati “Tugiye mu kiruhuko ariko ntitunaniwe, twishimiye cyane kubana mu gisirikare n’Umugaba w’Ikirenga, atwita “musingi wa chama” kandi twishimiye kuba twaratanze umusanzu wacu mu gisirikare gishoboye, gifite icyerekezo n’ubuyobozi bwubashywe.”
Yakomeje agira ati “Igihe kirageze ngo dukuremo umwambaro wa gisirikare twambare umushya wa gisivile dutangire kugira uruhare rw’umuturage mwiza, ariko tuzirikana inshingano zacu nk’inkeragutabara.”
Ibirori nk’ibi byanakorewe kandi abasirikare bato mu nzego bari basanzwe batangiramo umusanzu wabo mu ngabo z’u Rwanda.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
abo basirikare bacu nibiruhukire barakoze rwose babishimirwe
Imana ibahe umugisha barakoze