Kiramuruzi: Abasigajwe inyuma n’amateka ngo nta wundi muntu bagereranya na Perezida Kagame

Ubwo hari mu gikorwa cyo kumva ibitekerezo by’abaturage ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo y’101, mu Murenge wa Kiramuruzi, abasigajwe inyuma n’amateka bavuze ko nta wundi muyobozi bari babona umuze nka Perezida Kagame.

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko mu bayobozi bose babanjirije Perezida Kagame nta n’umwe wigeze yita ku iterambere ryabo nk’uko Perezida Kagame yabitayeho, ahubwo abandi bon go barahoraga babaheza inyuma muri byose.

Igikorwa kirangiye abaturage bafatanyije n'abayobozi babo gucinya akadiho bishimira ibiganiro bagiranye.
Igikorwa kirangiye abaturage bafatanyije n’abayobozi babo gucinya akadiho bishimira ibiganiro bagiranye.

Munyakayanza Jean Bosco, utuye mu Kagari ka Nyabisindu, mu Mdugudu w’Akabuga, ahagarariye abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Kiramuruzi. Avuga ko bari barahejwe mu muryango Nyarwanda mu nzego zose, ariko ubu ngo bibona nk’abandi Banyarwanda babikesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika
.
Agira ati “Mbere nta butaka nagiraga ariko ubu ndabufite, abana banjye ntibari barigeze biga ariko bose bariga. Ni cyo gituma natwe nk’abasigajwe inyuma n’amateka twifuza ko ingingo y’101 yavugururwa tukongera kwitorera Perezida Kagame.”

Igikorwa cyo kuri uyu wa 25 Nyakanga 2015 cyo kumva ibitekerezo by’abaturage ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga, cyabanjirijwe n’umuganda rusange wibanze ku gukora isuku ahubatswe amacumbi y’abarimu, kikaba cyasojwe n’amatora y’abunzi, abaturage bari bitabiriye bakaba barengaga gato 1000.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka