Hashyizweho abayobozi bashya ba RURA, REG, WASAC n’Intara y’Iburengerazuba

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abayobozi mu nzego za Leta no mu bigo bitandukanye bya Leta nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nzeri 2023.

Lambert Dushimimana, Guverineri mushya w'Intara y'Iburengerazuba
Lambert Dushimimana, Guverineri mushya w’Intara y’Iburengerazuba

Lambert Dushimimana yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba asimbura Habitegeko François uherutse guhagarikwa kuri izi nshingano. Lambert Dushimimana yari asanzwe ari Umusenateri muri Sena y’u Rwanda.

Madamu Tessi Rusagara yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund.

Armand Zingiro yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ingufu (REG), avuye ku kuba Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL).

Dr. Omar Munyaneza yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe amazi (WASAC Group), akaba yari asanzwe ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Madamu Gisele Umuhumuza yagizwe Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakiza amazi (WASAC utilities ltd).

Bwana Evariste Rugigana yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya RURA, naho Dr. Carpophore Ntagungira we yagizwe Umuyobozi w’Inama Ngenzuramikorere ya. RURA.

Izi mpinduka zibaye mu gihe bimwe muri ibi bigo n’Intara byari bimaze iminsi byumvikanamo imikorere itari myiza n’imitangire ya serivise itanoze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka