Gatsibo: Barahumurizwa kubera ibinyabwoya bimaze iminsi byarabibasiye
Dr Nsigayehe Erneste umukozi w’Akarere ka Gatsibo uyobora ishami ry’ubuhinzi, ubworozi, amashyamba n’umutungo kamere, arahumuriza abaturage bo muri aka Karere kubera ibinyabwoya bimaze iminsi byarabibasiye.

Uyu muyobozi aravuga ko ibi binyabwoya bidakwiye gufatwa nk’ikiza, ngo kuko bisanzwe ko mu gihe cy’urugaryi biboneka kandi iyo rurangiye na byo birashira.
Yagize ati “Ni ibinyabwoya bisanzwe kandi biboneka mu gihe cy’Urugaryi. Ntabwo ari ibintu bidasanzwe ahubwo yenda ni uko byabaye byinshi gusa, urugaryi nirurangira nabyo bizashira ntibagire ubwoba.”
Dr Nsigayehe avuga ko umuturage ku giti cye ushaka kubyica ashobora kugura umuti witwa supermetrine, ubundi akabakangurira kwita ku isuku kuko ifasha kubikumira ntibyinjire mu mazu.
Yemeza kandi ko bitari mu mirenge ya Gatsibo na Nyagihanga gusa ko ahubwo bigaragara mu mirenge yose 14 igize akarere ka Gatsibo, ndetse n’ahandi hantu hatandukanye mu gihugu.

Abaturage bo muri aka gace ntibahwemye gutangaza ko ibi binyabwoya bibamereye nabi cyane ko bibababa iyo bari mu mirima ndetse bikaba binabasanga no mu mazu bikabababa mu gihe baryamye.
Munyambibi Leopold, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gatsibo avuga ko abamaze kuza kwivuza kubera kubabwa n’ibinyabwoya atari benshi.
Anemeza ko aho cyababye hafuruta kandi hakanatukura kandi biterwa n’ubwoya bw’ikinyabwoya buba bwinjiye mu mubiri w’umuntu, akavuga ko bivurwa bigakira.
Nawe ashishikariza abaturage isuku ngo kuko ni yo nkingi ya mwamba ifasha gukumira ibi binyabwoya bitera abantu mu mazu.
Ohereza igitekerezo
|
Twemere iki? Abaturage bati turashonje naho abategetsi bati nta nzara ihari! Abaturage bati tumerewe nabi kubera ibinyabwoya bitubaba hagasigara ibibara ku mubiri naho abategetsi bati turabivura bigakira kandi nta kibazo gihari tuzi igihe bizagendera!!! Muri make turibaza niba abategetsi batubwiyeko twirwariza kuri iki kibazo cyibinyabwoya yuko nta muti babona, cyanga se niba batwumvishako ari igihano cyuko turi abanyamwanda!