Rusizi: Imigezi ya Katabuvuga na Muhuta yangirije abaturage
Mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi haguye imvura yuzuza imigezi ya Katabuvuga na Muhuta yahise imena amazi menshi asandara mu mirima no mu mazu y’abaturage akorerwamo ubucuruzi n’ayo guturamo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Mukamana Esperence avuga ko iyi mvura yaguye hagati ya Saa mbiri na saa yine z’ijoro zo ku wa 14 Mata 2015, gusa ngo ntiyari nyinshi ku buryo yari kwangiza ibintu byinshi ariko kubera ko iyo migezi ya Katabuvuga yuzuye cyane kubera amazi ava ku misozi mu yindi mirenge baturanye ngo yahise imena amazi mu mirima no mu mazu y’abaturage hangirika ibintu byinshi.

Akomeza avuga ko ahangiritse ibintu byinshi ari muri Santere y’ubucuruzi ya Gakoni aho amazi yinjiye mu mazu y’ubucuruzi hakangirika ibicuruzwa bifite agaciro karenga miliyoni umunani by’abaturage barindwi.
Usibye ayo mazu yangiritse hamwe n’ibicuruzwa, iyi mvura na none ngo yangije imirima y’imiceri y’abaturage ingana na hegitari 4 zisaga. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugaza akomeza avuga ko ibindi byangiritse bitaramenyekana neza kuko ngo bakiri kubikusanya kugira ngo bamenye neza agaciro kabyo.

Si ubwa mbere muri uyu murenge haba ibiza kuko mu myaka ibiri ishize habaye ibiza bikomeye byangiza imirima, bisenya amazu ndetse bihitana n’ubuzima bw’abantu, gusa mu rwego rwo kubihashya bamwe mu baturage bari batuye kumanegeka bakundaga kwibasirwa nabyo bari bimuriwe ku musozi wa Kibangira.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|