Ruhango: Umusazi yamaze amasaha asaga 5 mu ipoto y’amashanyarazi yambaye ubusa
Umusazi uri mu kigero cy’imyaka 29 yuriye ipoto y’amashanyarazi mu kagari ka Musamo, umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango mu ma saa kumi n’imwe z’igitondo tariki 03/07/2012 kumukuramo birananirana aza kuyimanukamo saa tatu n’igice.
Inzego z’umutekano zifatanyije n’abakozi ba EWSA bagerageje kumukurayo birananirana, icyakora baza kwiga amayeri yo kwirukana abantu bari bashungereye aho, kuko bari baje ari benshi kugira ngo birebere umuntu wambaye umwambaro yavukanye.
Inzego z’umutekano zimaze kwirukana aba baturage bari bahuruye, nyamusazi yamanutse gahoro gahoro kuko byagaragaraga ko nawe yari amaze kunanirwa akigera hasi ashaka kwiruka bahita bamuta muri yombi yambikwa amapingu ajya gucumbikirwa kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango.

Abaturage baturiye iyi poto bavuze ko batamuzi, icyakora akimara gushyirwa mu mapingu yabajijwe uko yitwa avuga ko yitwa Munyaneza Evariste, gusa ntiyashoboye gutangaza aho akomoka.
Ku bw’amahirwe umuriro w’amashanyarazi ntacyo wamutwaye kuko ababibishinzwe babibonye bahitamo kuwukupa.

Abari baje kwihera amaso bavuze ko atari ubwa mbere bamubonye kuko no ku cyumweru tariki 01/07/2012 yari yafungiwe kuri paruwase ya Ruhango aho yarimo gutera amabuye abantu baje mu isengesho kwa Yezu Nyirimuhwe.

Abantu benshi ntibemezaga ko uyu muntu ari umusazi, ngo ahubwo ashobora kuba yanyweye ibiyobyabwenge byinshi bikamurenga; nk’uko byashimangiwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango, Nsanzimana Jean Paul.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
ubwose iyo mumwambika agapantalo mbere yo kumwambika amaping?
Ubundi abasazi menya amashanyarazi ntacyo abatwara!!!! hari n’undi wigeze kurira ipoto ya haute tension yo ku Gitega ntacyo yabaye!!! Nyamara inkoko yihaye kumwigana ihita iba amakara!!!!!!!
ko bahise bakupa umuriro se ubwo abo bakupiye igihe kingana gutyo bari babanje kubibamenyesha...mu Rwanda hakwiye kuba abaganga bavura indwara zo mu mutwe kuko uwo muntu niho yari akwiye kujyanwa aho kujya kumufunga.
Iki ni ikibazo cyo kunywa ibiyobyabwenge byinshi. Nibamufunga bikamushiramo ashobora gusubiza ubwenge ku gihe.
murakoze kubwamakuru meza mutugezaho ,ariko ntibavuga umusazi bavuga umurwayi wo mumutwe murakoze
najye ntyo ubwose iso bamujyana kwa muganga aho kujya kumufunga.ariko mu rwanda mukunda gufunga
jye sinarinziko abasazi babafunga ubwose uko niko kumujyana kwa mugaga?
ESE KUMWAMBIKA AMAPINGU MUBONA BHAGIJE GUSA,YAKAGOMBY GUHABWA UMWAMBARO AGAHISHA UBWAMBURE BWE.MANA WE,TABARA ABAWE