RPA: Ubufatanye na SCI buzafasha kongera ubumenyi mu kurengera umwana
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Amahoro (RPA: Rwanda Peace Academy), Col. Jill Rutaremara aratangaza ko amasezerano y’ubufatanye hagati ya RPA n’umuryango Save the Children International (SCI) yitezweho kunganira iryo ishuri mu kurushaho kugera ku nshingano zaryo zo kubaka ubushobozi mu bijyanye no kubungabunga uburenganzira bw’umwana.
Hari mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya RPA na SCI wabereye ku cyicaro cy’iri shuri mu Karere ka Musanze kuwa Gatanu tariki 23/01/2015.
Ayo masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono na Natacha Vorholter, Umuyobozi wungirije wa SCI mu Karere k’Afurika y’Iburasizuba na Col. Jill Rutaremara, umuyobozi wa RPA.

Si ubwa mbere bagiye gukorana kuko bari basanzwe bafatanya mu kongerera ubushobozi impuguke za gisivili na gisirikare mu kubungabunga uburenganzira bw’umwana mu bihe by’amage na nyuma yayo.
Umuyobozi wa RPA, Col. Rutaremara avuga ko inkunga y’amafaranga bagenera ishuri yagombaga kunyura ku bandi kubera ko nta masezerano bagiranaga ariko ngo ubu bufatanye busesuye buzakemura ibibazo nk’ibyo.
Uretse icyo kibazo ngo aya masezerano yitezweho kubafasha mu nshingano ishuri rifite yo kubaka ubushobozi by’umwihariko mu byo kubungabunga uburenganzira bw’umwana.

Col. Jill Rutaremara agira ati “Twebwe n’ubundi nk’uko bababwiye dushinzwe kuzamura capacity (ubushobozi) ntabwo ari iy’Abanyarwanda gusa cyane cyane y’ibihugu bya EASF (umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba byiteguye gutabara aho rukomeye). Twe ibyo tuyatezeho ni inkunga izadufasha kuzamura ubushobozi kurusha uko twajyaga tubikora muri icyo gikorwa ariko kirebana n’abana”.
Itsinda ry’ abayobozi batatu ba SCI ryari riyobowe na Natacha Vorholter ryatambagijwe inyubako za RPA rinamurikirwa ibikoresho bitandukanye ishuri rifite.
Natacha ku maso ye yagaragaje ko yashimye ibyagezweho na RPA, ashimangira ko igaragaza ubushake bwo kugira uruhare mu kubungabunga uburenganzira bw’abana.

Ngo aya masezerano azarushaho kongera ubufatanye mu kubaka ubushobozi bw’abantu bava muri EASF; nk’uko byemezwa na Geoffrey Mugisha, uyobora SCI mu Rwanda.
“Uyu munsi wari umwanya wo gusinya amasezerano y’ubufatanye, ndizera ko iyi ari intangiriro y’ubufatanye cyane cyane mu kongerera ubumenyi abantu, kugerageza umushinga w’integanyanyigisho ndetse no kubaka ubushobozi bw’ingabo zigize ibihugu byiteguye gutabara aho rukomeye kimwe n’indi mitwe ndetse n’abasivili, ” Mugisha.

Mu kwezi kwa 10 umwaka ushize, iri shuri na SCI bari bateguranye amahugurwa yo kunoza integanyanyigisho ku burenganzira bw’umwana, yitabiriwe n’impuguke 22 za gisivili n’iza gisirikare zo mu bihugu umunani mu bigize EASF.
Kuva muri 2012 RPA yatangira, abasirikare, abapolisi n’abasivili 1088 bamaze guhugurwa ku bintu binyuranye by’umwihariko ku kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|