RIB irashakisha Ngabo na Gahamanyi kubera ibyaha bakekwaho

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rurashakisha uwitwa Ngabo Felix bakunze kwita Bagabo, ukekwaho ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi na Gahamanyi Frederic ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika.

Ngabo Felix ushakishwa na RIB
Ngabo Felix ushakishwa na RIB

Ibicicije ku rubuga rwayo rwa Twitter, RIB yatanze imyirondoro y’abagabo babiri, uyu Ngabo Felix ni mwene Rutonesha Robert na Nyirazaninka Esperance, aracyekwaho ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi. Icyaha biracyekwa ko yagikoze ku itariki ya 23 Kanama 2022 mu Karere ka Kicukiro, umurenge wa Gatenga, Akagari ka Nyanza, umudugudu wa Marembo, umujyi wa Kigali.

RIB kandi irashakisha uwitwa Gahamanyi Frederic, ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika.

Gahamanyi Frederic na we ushakishwa
Gahamanyi Frederic na we ushakishwa

Uyu ni mwene Makuza Adrien, wavutse tariki ya 1 Mutarama 1980. Icyaha yagikoreye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyarusange, Akagari ka Rusovu, umudugudu wa Rukurazo Intara y’Amajyepfo.

RIB irasaba uwababona ko yakwihutira gutanga amakuru kuri sitasiyo ya RIB imwegereye cyangwa iya Polisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abanyarwandadukumire icyaha kitaraba

Varensi yanditse ku itariki ya: 28-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka