Gicumbi: Abanyamurenge bibutse ubwicanyi bwakorewe bagenzi babo
Tariki 27/05/2013, Abakongomani bavuga Ikinyarwanda bari mu nkambi zo mu Rwanda bibutse ku nshuro ya 10 ababo bazize ubwicanyi bwabakorewe ahantu hatandukanye muri Congo (Mukoto, Ngungu, Bukavu, Karehe, Lubumbashi, Kamina, Kinshasa), mu Rwanda (Mudende no mu kambi ya Nkamira) no mu Burundi mu Gatumba.
Kuri iyi nshuro, umuhango wo kwibuka wabereye mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi ukaba wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwazengurutse inkambi bafite ibyapa bisaba kurengenurwa no gushikirwa ubutabera, bifuza no gutaha iwabo.
Insanganyamatsiko y’uyu munsi ikaba yagiraga iti “Twibuke ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi b’Abanyekongo twunga ubumwe, duharanira ubutabera n’uburenganzira ku gihugu cyacu”.
Umutesi Victoire, umuyobozi wungirije w’inkambi ya Gihembe yibanze ku bwicanyi butandukanye bwakorewe Abatutsi b’Abanyekongo haba muri Kongo nyirizana no mu Rwanda aho yagaragaje ko abantu bishwe kinyamaswa bicwa nabo babanaga, gusa akaba yashimye abagerageje kubarokora babashakira icyizere cy’ejo hazaza.

Yagize ati “Ndasaba umuryango mpuzamahanga n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu ko yakurikirana abakoze ubu bwicanyi bakidegambya hirya no hino amahanga arebera, mbonereho gusaba Leta y’u Rwanda kudufasha kubaka urwibutso rw’abaguye Mudende”.
Yanasabye amahanga ko yabafasha kugarura amahoro muri Kongo bityo bagasubira mu gihugu cyababyaye bagafatanya n’abandi ku cyubaka.
Umwe mu basirikare bagiye gutabara Abatutsi biciwe i Mudende yibajije impamvu umuntu yica undi, ataramuhaye ubuzima atariwe Mana yamuremye. Yagize ati “kubaho kwanyu si impanuka, ndabasaba kwiyakira mu buzima murimo nubwo muri mu buzima mutakagombye kubamo. Mwibuke mwiyubaka”.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kwibuka mu nkambi ya Gihembe, Ndahiriwe Innocent, kimwe na bagenzi be batandukanye yagarutse ku bwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi b’abanyekongo bazize uko baremwe, aho yanavuze ko ubu bwicanyi bugikomeza muri Kongo muri Kivu, akaba yasabye amahanga guhagurukira gushaka umuti w’ikibazo.

Ndahiriwe yavuze ko kugeza ubu bataramenya neza imibare y’abapfuye gusa yavuze ko ubu hari gukorwa ubushakashatsi akaba yanasabye abantu bose bafite amakuru y’uko ubwicanyi bwakozwe yayatanga.
Umuyobozi ushinzwe urubyiruko n’umuco mu karere ka Gicumbi, Rwirangira Diodore, wari uhagarariye umuyobozi w’akarere yashimye ko yasanze icyo gikorwa cyo kwibuka cyitabirwa n’urubyiruko, akaba yavuze ko bitanga icyizere cy’ejo hazaza.
Yagize ati: “umuryango utibuka urazima, kwibuka ni karemano ahubwo kutibuka ni ikibazo kuko kwibuka bigamije gutuma abantu basubiza amaso inyuma bakareba aho bavuye bagatekereza n’impamvu muri hano bityo mugashaka ingamba z’uburyo byakemuka.
Kwibuka ni umwanya wo gufata ingamba kugira ngo ubwicanyi nkubwo butazongera, kwibuka ni ugutekereza kubasizwe iheru heru n’izo ntambara (imfubyi, abapfakazi), uyu mwanya ni uwo kubafata mu mugongo, kubegera”.

Yakomeje avuga ko ubu bwicanyi bwakorewe Abatutsi b’abanyekongo bufite aho buhuriye na Jenoside yabereye mu Rwanda, bwari bugamije gutsemba Umututsi binyuze mu ngengabitekerezo yari yarakwirakwijwe hirya no hino.
Uyu muyobizi yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kubaba hafi rubafasha kwiga uburyo abishwe bashyingurwa mu cyubahiro ndetse no gusaba ubutabera kubakoze ibi byaha ndengakamere, bakabiryozwa cyane ko u Rwanda ubu rwahagurukiye gushaka umutekano w’akarere no guca umuco wo kudahana.
Yasoje ashima izi mpunzi uburyo bibuka biyubaka, akaba yarabasabye kugira umujinya mwiza no gusoza ikivi bari baratangiye no kudaheranywa n’agahinda.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwakoze kwibuka abavandimwe natwe twifatanije namwe,tuzahora duharanira ubutwali bwa batubanjirije murakoze
mubyukuri kwibuka abatutsi bakorewe iyicarubozo bazira ukobaremwe ningobwakubibuka kandi subugusa bizahoraho kandi twifatanyije nimiryango yizonzirakarengane kandi imana izabahe iruhuko ridashira
Ndumva nakosora umuvandimwe wavuze ko nta batutsi b’aba Congomani bahaba. Twumvikane ko mu Rwanda, mu Burundi no Congo uhasanga ubwo bwoko. Muri Kongo habarizwa amoko asaga 500. Yego, muri rusange ni Abacongomani ariko by’umwihariko ni abakongomani b’abatutsi nka Abakongomani b’abarega, abahunde, abandandi, abanyanga...
Njye ndibaza, akarengane gakorerwa abatutsi kazarangira ryari? Ninde se uzagahagarika? Duhumurije imiryango y’abatutsi y’abanyekongo barokotse buriya bwicanyi. Twibuke twiyubaka, duharanira kubaho kandi kubaho neza. Intsina ngufi niyo bacaho urukoma.
Twirinde rero kuba intsina ngufi.
rwose iyi mvugo ngo abatutsi baba congomani ntisobanutse nagato better you use aba congomani gusa cg abanyamurenge kuko nyine baturuka i murenge naho nta mututsi uturuka mu kindi gihugu tuzi
murakoze kutugezaho amakuru meza ark nabasaba gukosora title y’iyi nkuru ntabwo ari abanyamurenge bibutse ahubwo n’abatutsi baba congomani bibutse kuko ntabanyamurenge batuye munkambi ya gicumbi murakoze twese tubabajwe ni byabaye merci.
murakoze kutugezaho amakuru meza ark nabasaba gukosora title y’iyi nkuru ntabwo ari abanyamurenge bibutse ahubwo n’abatutsi baba congomani bibutse kuko ntabanyamurenge batuye munkambi ya gicumbi murakoze twese tubabajwe ni byabaye merci.