Cornerstone Leadership Academy iratanga amahirwe ku banyeshuri basoje “Tronc Commun”

Ishuri Cornerstone Leadership Academy riri mu karere ka Rwamagana ryahaye amahirwe abanyeshuri barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ku buryo 40 ba mbere bazatsinda ikizamini rizatanga bazemererwa kuryigamo icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye ku buntu.

Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko ikizamini cy’isuzuma ku banyeshuri bifuza kuryigamo kizakorwa ku wa Gatandatu, tariki 17/01/2015, abazatsinda kurusha abandi bakazemererwa gutangira amasomo muri iri shuri guhera mu mwaka w’amashuri wa 2015.

Muri iki cyiciro, hazakorwa ikizamini cyanditse, abazatsinda ku ikubitiro bakazakora ikizamini cyo kuvuga (interview) nyuma.

Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko ibisabwa umunyeshuri wifuza gukora ikizamini ari ukuba umunyeshuri urangije “Tronc Commun” yarabashije gutsinda mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri (Division I & II), bikagaragazwa n’icyemezo kiriho amanota yatsindiyeho.

Agomba na none kugaragaza impapuro z’amanota (Bulletins) z’umwaka wa Gatatu, ikarita y’ishuri yizeho ndetse n’indangamuntu ku bazifite. Kuri ibi byangombwa, basabwa kwitwaza fotokopi ariko bagaragaza n’iby’umwimerere (Original).

Ibi bizamini bizakorerwa mu Ntara zitandukanye n’Umujyi wa Kigali, ku isaha ya saa tatu za mugitondo (9:00am) ku buryo bukurikira:

 Kigali: Kuri E.E.R Remera mu Giporoso (Primaire)

 Nyagatare: Good Foundation Center for Education

 Huye: Ecole Secondaire de Butare

 Rubavu: Groupe Scolaire Umubano I

 Karongi: Ecole Secondaire Rubengera

 Rusizi: Child Care Academy (Kamembe).

Zimwe mu nyubako z'Ishuri 'Cornestone Leadership Academy riri i Rwamagana.
Zimwe mu nyubako z’Ishuri ’Cornestone Leadership Academy riri i Rwamagana.

Ishuri Cornerstone Leadership Academy ryakira abana 40 buri mwaka biga mu mashami y’Amateka, Ubukungu, n’Ubumenyi bw’Isi (HEG); iry’Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima (PCB); iry’Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (MCB) ndetse n’iry’Ibinyabuzima, Ubutabire n’Ubumenyi bw’isi (BCG).

Umuyobozi w’iri shuri, Sam Birondwa, na we wigeze kuryigamo, asaba abanyeshuri gukora ibishoboka kugira ngo batsinde neza ikizamini bazahabwa kuko ari ikizamini nk’ibindi byose.

Ishuri Cornerstone Leadership Academy ryashinzwe mu mwaka wa 2007 ku gitekerezo cy’Umunyamerika Tim Kreutter, hagamijwe gufasha abana bakiri bato kwiga indangagaciro z’ubuyobozi bushingiye kuri Yesu Kristo.

Mu kwigisha, iri shuri rigendera ku nteganyanyigisho ya Minisiteri y’Uburezi ariko rikongeraho umwihariko w’amasomo y’ubuyobozi (Leadership Skills) ahabwa abanyeshuri mu gihe cy’imyaka 3 bahamara biga icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, ari na cyo cyonyine kihaba.

Kuva Cornerstone Leadership Academy itangiye mu Rwanda, hamaze kurangiza ibyiciro 6 bingana n’abantu 240. Cornestone Leadership Academy ikorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania, na Sudani y’Epfo.

Abifuza gusobanuza birushijeho bahamagara iyi telefone: 0788542423 y’Umuyobozi wungirije w’ishuri.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 55 )

UMWANA WASABA UBU NAWE ASHOBORA KWEMERERWA SE?

ALIAS yanditse ku itariki ya: 3-09-2024  →  Musubize

ESE MWADUHA LINK BASABIRAHO NATWE TUGASABA KUHIGA

ALIAS yanditse ku itariki ya: 3-09-2024  →  Musubize

Yasabye kuhiga le 28/08/2024 mu musubize.

BARAKA INEZA Faith yanditse ku itariki ya: 28-08-2024  →  Musubize

Umwana wacu yitwa tuyishime kevin asoje ordinary level yagize 51/54 akaba yifuzaga ko yakiga mukigo cyanyu cornerstone academy yakoze 2023/2024 murakoze!!

Tuyishime kevin yanditse ku itariki ya: 28-08-2024  →  Musubize

Muraho nifuzaga kwiga kuri cornerstone leadership academy mu mwaka wa 2024/2025 nakose ikizamini cya leta S3 nkaba nifuzaga ko mwadufasha kubona uburyo bwo kw’applyinga.

Cyuzuzo A. Bless Shelter yanditse ku itariki ya: 28-08-2024  →  Musubize

Muraho mfite umwana usoje ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye nkaba nifuzako Yaba umwe mubanyamahirwe baziga kuri iki kigo. yakoze 2023-2024 yagize amanota 45 murakoze

NIYIBIZI Emmanuel yanditse ku itariki ya: 28-08-2024  →  Musubize

Nashakaga ko mwaduha link yo kwapplyingaho!

Munyaneza Gerald yanditse ku itariki ya: 27-08-2024  →  Musubize

Ashimwe Peace Dorcas asoje Primary 6 yagize 30/30 yifuza kwiga Secondaire mu kigo cyanyu Cornerstone Leadership Academy.
Murakoze

Ashimwe Peace Dorcas yanditse ku itariki ya: 27-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka