Abana 7 n’umugore bariwe n’imbwa

Abana barindwi bajyaga ku ishuri n’umugore mu Murenge wa Rubengera ho mu Karere ka Karongi bariwe n’imbwa.

Aba bana bari mu kigero cy’imyaka 6-8 bakaba ari abiga ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya Rubengera I, bakomoka mu midugudu itatu ya Kibande, Nyabitare na Kigabiro yo mu Kagari ka Gisanze mu Murenge wa Rubengera.

Imbwa i Rubengera mu Karere ka Karongi yariye abantu 8.
Imbwa i Rubengera mu Karere ka Karongi yariye abantu 8.

Bavuga ko imbwa yaje gutangira kubarya ubwo bamwe muri bo bayibonanaga ahantu yihishe mu miyenzi bakayitera amabuye.Umwe muri bo ati “Abana bayibonye aho iri mu miyenzi bayitera amabuye, ihita iza ingusha hasi indya ku kibuno no ku kaboko.”

Umubyeyi wanze ko amazina ye atangazwa, we avuga ko yari arimo yihingira akaza kumva imbwa imuturutse inyuma iri kumuruma. Ati “Nari ndi mu murima mpinga, sinzi igihe yaziye induma ku itako nikubita hasi ihita yongera induma no ku kuboko.”

Dr Rwirangira Theogene, Umuyobizi w’Ibitaro bya Kibuye, byakiriye batandatu muri abo umunani bariwe n’imbwa, avuga ko ubusanzwe babanza kumenya niba imbwa yarakingiwe cyangwa itarakingiwe, gusa iyariye aba bantu yo bikaba bidashobora kumenyekana.

Ati “Ubusanzwe tubanza kumenya niba imbwa yabariye ikingiye, ariko kuko iyi tutabasha kubimenya turabaha urukingo, buri murwayi abona ama dose atanu, umunsi wa mbere, umunsi wa 3, umunsi wa 7 umunsi wa 18 n’uumunsi wa 24 akabona iya nyuma.”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Gedeon Ngendambizi, avuga ko ikibazo cy’izi mbwa cyahagurukiwe. Ati “Twamaze kwaka imiti ku karere ku buryo izi mbwa zose zizerera zigiye gutangira kwicwa.”

Iki kibazo cy’imbwa zirya abantu cyangwa amatungo si ubwa mbere kigaragaye muri uyu Murenge wa Rubengera ndetse n’imwe mu yo bygeranye.

Ku wa 28 Gicurasi, mu Murenge wa Mutuntu, ni bwo umwana w’imyaka itatu yarumwe n’imbwa, ariko aza kuvurwa arakira. Ibyo kandi byazaga bikurikiye abana bane b’abanyeshuri bo mu Murenge wa Ruganda bari baherutse kuribwa n’imbwa nabo, ariko ku bw’amahirwe bakavurwa bagakira.

NDAYISABA Ernest

Ibitekerezo   ( 3 )

mwiriwe mfite ikibazo cyuko nagiye gusura inshuti yange ahantu ituye birangira magumye hanyuma iyonshuti yange ihita ijya mukazi ubwo nge ngumaho byabaye ngombwako nirirwaho nkumumtu wariwiriwe aho nkenera guteka njya kumuhanda mugihe nsohotse muricyogipangu habamo imbwa ubwo iyombwa yaraje iranduma mfite ibikomere kumaguru ndetse n kukaboko byarangiye mpise njya Kwa muganga nzakugira ikibazo cyuko na mituel narimfite naje kuvugana na nyirayo mubwirako na mituel narimfite ubwo yagombaga kumvuza dose 1 bambwiyeko ar 15k kand ngomba gufata dose 5 none yanze kumfata nagombaga gufata dose uyumunsi kwiy tarik y 19 kamena 2023 none mwankoreye ubuvugizi nkivuza ko namafaranga mfite byaje kuba ngombwako mubwirako mez nabi ama 15k arambwirango nimbanze ngende niteze dose 1 none yanze kumfata murakoze negereje ubuvugizi bwanyu

haguminshuti fred yanditse ku itariki ya: 19-06-2023  →  Musubize

Izi mbwa ibyazo ni birebire last year imodoka yaraje imena imbwa zigera ku munani i rubengera benshi ntibabimenye ariko njye aho narindi narabibonye ariko zakoze akantu pe after 30min zatangiye kwica ihene z’abaturage mu tugari twa gacaca na nyarugenge ndetse na kibilizi zarahageze abayobozi bashobora kubihakana ariko byarabaye so nibadafata imyanzuro nabo zizabageraho

Alias yanditse ku itariki ya: 21-10-2015  →  Musubize

Izi mbwa zirya abantu hakwiye gufata ingamba hakiri kale dore ko zimwe ziba zitanakingiwe bishobora kuviramo uruofu kuwarumwe nayo atabonye ubutabazi hakiri kare. Iki kibazo mu Karere ka Karongo gikwiriye kwigaho mu rwego rwo guhashya izo mbwa ziryna

Juma yanditse ku itariki ya: 21-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka