Imyiteguro yo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli irarimbanyije aho abantu benshi bitabiriye guhaha inyama ndetse n’ibindi biribwa.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko igikorwa cyo kwakira kandidatire z’abifuza kujya mu Nama Njyanama z’Uturere cyari giteganyijwe guhera tariki 28 Ukuboza 2020 cyasubitswe.
Umujyi wa Kigali uratangaza ko mu rwego kugabanya ubucucike muri Gare ya Nyabugogo ahategerwa imodoka, aberekeza mu Ntara y’Amajyepfo bose n’abarekeza mu Burengerazuba mu turere twa Rusizi, Karongi, Nyamasheke na Ngororero barimo kujya gufatira imodoka i Nyamirambo kuri stade, naho abasigaye bose ngo barakomeza gutegera muri (...)
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba abawukoreramo gushaka uburyo inyubako z’ubucuruzi zabo zigira n’ibice biturwamo, kugira ngo abirirwa bakorera muri uyu mujyi bashobore kuwuraramo.
Mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo harimo kubakwa uruganda ruzakora insinga z’amashanyarazi, rukazuzura rutwaye asaga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Polisi y’Igihugu yeretse itangazamakuru abakobwa 14 n’abahungu babiri, barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bagakora ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umwe muri bo.
Abagenzi batega imodoka zikora mu muhanda Musanze-Cyanika na Musanze-Kinigi, barishimira ko imodoka nshya za Coaster, zatangiye gutwara abantu muri iyi mihanda yombi, zikaba zigiye kuborohereza ingendo bakora; kuko bazajya bagera iyo bajya batwawe mu binyabiziga bifite isuku kandi bisanzuye. Ikindi ngo ni uko izi modoka (...)
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, avuga ko hakenewe amafaranga asaga miliyari ebyiri n’igice yo kwifashisha mu kwishyura aho bateganya kubaka Bazilika ya Kibeho.
Abagize urwego rwa Dasso mu Karere ka Rubavu bakoze umuganda wo gutera ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) ishami rya Musanze, buratangaza ko bumaze igihe butangiye gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi afite ingufu zihagije(triphasé), kugira ngo byongere umubare w’abakora imishinga ishingiye ku kubyaza umusaruro (...)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arizeza abaturage ko ikibazo cy’izamuka ry’umusoro ku mutungo utimukanwa bagiye kukigaho ku buryo hashobora kubamo koroshya ariko na none abaturage bakwiye kumva ko ari ngombwa kuwutanga.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Edouard Bamporiki, asanga nta muntu wagira icyo ahindura ku Kinyarwanda atabajije Abanyarwanda, hanyuma ngo ibyo ashaka gukora bigende neza.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko ubukungu bw’Igihugu buri kuzamuka uko hagenda hafatwa ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, yandikiye ibaruwa Abepisikopi, Abasaseridoti, Abihayimana, Abakirisitu b’abalayiki, inshuti za Kibeho n’abandi bantu bose b’umutima mwiza, abasaba inkunga yo kwagura ubutaka bw’Ingoro ya Bikira Mariya i (...)
Mu gihe Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukuboza 2020 agirana ikiganiro n’abaturage n’abanyamakuru ndetse akageza no ku baturarwanda ijambo rivuga uko igihugu gihagaze, hari umuturage wifuje ko muri iki kiganiro Perezida Kagame yaza kugira icyo avuga ku kibazo cy’imisoro ku mitungo itimukanwa kuko ngo iri (...)
Abangavu n’ingimbi batangaza ko ari bo bakwiye gufata iya mbere bagaharanira ko gusambanya abana bikabaviramo gutwara inda z’imburagihe bihagarara.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ukuboza 2020, Perezida Kagame agirana ikiganiro n’abayobozi, abaturage n’abanyamakuru, ndetse ageze ku Banyarwanda uko Igihugu gihagaze (State of the Nation Address).
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko nubwo icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora ubukungu n’ibikorwa by’abafatanyabikorwa muri gahunda yo gukura mu bukene abaturage bo mu muhora wa Kaduha-Gitwe, Leta izakomeza gutera inkunga icyo gikorwa.
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) kiratangaza ko cyongereye igihe cyo kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa, kwishyura bikaba byemewe kugeza tariki 31 Werurwe 2021.
Abatuye mu Mudugudu wa Bubandu mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze akanyamuneza ni kose nyuma kwegerezwa aho bagurishiriza inkari ku mafaranga 1000 ku ijerekani.
Nyirankundimana Claudine ari mu byishimo byinshi nyuma yo kwemererwa gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we n’ubwo imihango yose y’ubukwe itabaye.
Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe umutekano wo mu muhanda ritangaza ko imodoka zitwara abanyeshuri cyangwa izitwara abantu bakora hamwe, na zo zigomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, zigatwara abantu kuri 50%.
Umuhuzabikorwa w’ibiro by’umuryango utari uwa Leta, Transparency International Rwanda, mu Karere ka Kayonza, Mukeshimana Jeannette, arasaba ababyeyi n’umuryango nyarwanda muri rusange gusubira ku nshingano zo kurera abana aho kubaharira Leta.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko amafaranga Leta yemeye guha amakompanyi atwara abantu mu modoka rusange yunganira igiciro cy’urugendo azatangira kubageraho mu cyumweru gitaha.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase avuga ko abafite ubukwe muri iyi minsi bagomba kuba babuhagaritse mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwiyongera mu Rwanda.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA), ruraburira abantu bafite imodoka zitagenewe gutwara abagenzi ariko zikabatwara, ko bahagurukiwe kuko ibyo bakora binyuranyije n’amategeko, cyane ko batanubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, avuga ko gusaba abatuye mu Mujyi wa Musanze kuba bageze mu ngo bitarenze saa moya z’umugoroba, ari ikintu gishobora kubangamira abagenzi mu muhanda Kigali-Rubavu.
Mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020, Akarere ka Musanze ni ko kafatiwe ibyemezo bitandukanye n’ibyafashwe ahandi mu gihugu, nyuma y’uko mu bushakashatsi bumaze iminsi bukorwa na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) bwagaragaje ko mu bantu bapimwe mu mujyi wa Musanze, 13% basanze (...)
Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 Umuryango w’Ubufatanye mu by’Ubukungu n’Iterambere (Organisation for Economic Co-operation and Development-OECD) umaze ushinzwe, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yijeje ubufatanye buhoraho bw’u Rwanda na Afurika n’uwo (...)
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko ibiciro by’ingendo bitahindutse, Leta ikaba izunganira abaturage yishyura igiciro gisigaye.