Abahoze bakinira Amavubi nyuma yo gushinga ishyirahamwe ribahuza, bandikiye ibaruwa ifunguye Minisiteri ya Siporo bayereka ibyifuzo bigamije iterambere ry’umupira w’amaguru.
Nyuma y’amagambo yuzuyemo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aherutse gushyirwa ku rubuga rwa YouTube n’umugore witwa Idamange Iryamugwiza Yvonne, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Muhima, baravuga ko iki ari igihe cyo guhuriza hamwe ijwi bakamagana abapfobya n’abahakana Jenoside, (...)
Abantu benshi bavuga ko kunywa amazi ari ikintu cyiza kuko afite akamaro gakomeye, icyakora ngo kuyanywa ari akazuyazi byagirira umubiri neza kuruta kuyanywa akonje.
Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe ubutubuzi bw’imbuto, Daniel Rwebigo, avuga ko 80% by’imbuto yose y’ibigori ikenerwa n’abahinzi ituburirwa mu Rwanda
Ikipe ya AS Kigali yaraye ihagurutse i Kigali yerekeza muri Tunisia, aho ibanza guca Istanbul muri Turukiya, ikaba igiye gukina umukino ubanza wa CAF Confederation Cup na CS Sfaxien
Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 2 Gashyantare 2021 ivuga ko gahunda ya Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali izarangira tariki 8 Gashyantare, ariko ingendo zihuza umujyi wa Kigali n’Intara ndetse n’izihuza utundi turere zikaguma gufungwa.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Mbere tariki 08 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 170, naho abakize ni 287.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Santarafurika, Sylvie Baïpo-Témon, yashimye uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma y’ibibazo bikomeye rwanyuzemo. Ibi yabivugiye mu ruzinduko rw’iminsi ibiri arimo mu Rwanda kuva kuri uyu wa Mbere, rukaba rugamije kurushaho kunoza umubano w’ibihugu (...)
Aborozi b’ingurube hirya no hino mu Rwanda biruhukije ndetse banishimira urukingo rw’indwara ya Rouget du porc bakunze kwita Ruje, imaze guhitana izirenga 350 mu gihugu cyose.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Gashyantare 2021, Umujyi wa Kigali wavuye muri Gahunda ya Guma mu Rugo wari umazemo ibyumweru bitatu.
Abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Musanze, barasaba kongererwa ibikoresho bifashisha bapima imikurire y’abana bari munsi y’imyaka itanu, kuko ibyo bakoreshaga mbere bagipimira ku ma site yo mu midugudu bitagihagije.
« Abakobwa bo mu Rwanda basigaye bambara imyenda migufi. » Ni imvugo igarukwaho n’abantu benshi, cyane cyane abakuru cyangwa n’igitsina gabo muri rusange, aho baba bagaragaza ko abakobwa n’abagore muri rusange bambara imyenda migufi. Ariko byanteye kwibaza mu by’ukuri aho umwenda mugufi uba (...)
Mu ndwara ziterwa n’uburakari n’umujinya mwinshi harimo izifata imyanya y’ubuhumekero, iz’umutima, iz’umwijima ndetse n’izifata impindura, hari kandi kugira umuvuduko w’amaraso ukabije ndetse no kubabara umutwe.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’ikipe y’Igihugu Amavubi ku Cyumweru tariki 07 Gashyantare 2021, umutoza mukuru Mashami Vincent yagaragaje imbogamizi bagize ndetse n’icyo bifuza ngo bazitware neza kurushaho mu bihe biri imbere.
Abayobozi ba bimwe mu bigo by’amashuri, bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana bata ishuri, bakigira mu mirimo ibinjiriza amafaranga.
Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda 2020/2021 irakinwa mu byiciro. Ibi bitandukanye n’ibyari bisanzwe aho shampiyona yakinwaga umukino ubanza n’uwo kwishyura, nyuma hagakinwa imikino ya Kamarampaka (Playoffs) ubundi hakaboneka ikipe itwara igikombe.
Umukozi wa DASSO ukorera mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Busogo, akaba akekwaho kwiba ibikoresho byo kukaba amashuri.
Amakipe ya Mali na Maroc zageze ku mukino wa nyuma wa CHAN, ni zo zihariye ibihembo ziniganza mu ikipe y’abakinnyi 11 beza ba CHAN 2020.
Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 07 Gashyantare 2021, abanyeshuri 11 ba Kaminuza y’u Rwanda (UR) Ishami rya Nyagatare, bafashwe banywera inzoga mu nzu bakodesha ndetse banabyina kandi ari ukurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ubuyobozi bw’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA) mu karere ka Muhanga, buratangaza ko igikorwa cyo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside ku rusengero rwa ADEPR Gahogo, kitagamije gusenya urusengero nubwo hari ibice byarwo byasenywa igihe byaba bigaragaye ko harimo (...)
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku Cyumweru tariki 07 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 114, naho abakize ni 295.
Ikipe ya Maroc ni yo yegukanye igikombe cya CHAN cyaberaga muri Cameroun, nyuma yo gutsinda Mali ibitego bibiri ku busa
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, bavuze ko n’ubwo ‘kuguma mu rugo’ i Kigali birangiye, insengero n’amashuri bisabwa gutegereza igabanuka ry’icyorezo cya (...)
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, yamaze impungenge abatinya inkingo za Covid-19 kimwe n’abavuga ko hari abazifata bakongera bakarwara.
Ibyumweru bitatu Umujyi wa Kigali umaze uri muri gahunda ya Guma murugo ndetse na Guma mu karere hirya no hino mu gihugu, abantu ibihumbi 180 bafashwe batubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Mu kiganiro yagiranye n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi, Perezida Kagame yasabye abakinnyi kureka kugendera ku myemerere irimo ubujiji, anavuga impamvu yatumye umutoza Dragan Popadic asezera.
Padiri Innocent Rukamba wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo yitabye Imana kuri iki cyumweru Tariki 07 Gashyantare 2021 azize uburwayi.
Kuva telefone yavumburwa mu myaka ya 1800, yakunze gufatwa nk’igikoresho cyagenewe koroshya itumanaho hagati y’abantu bategeranye, ariko hari ibindi byinshi yakora utabanje kujya kubikoresha ahandi.
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 07 Gashyantare 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahuye n’abagize ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, abashimira uko bitwaye muri CHAN 2020, ndetse agira n’ibyo abasaba kugira ngo bazitware neza mu minsi iri (...)
Umunyarwanda Mike Kayihura wahataniye igihembo cya Prix découvertes RFI 2020, ariko amahirwe ntiyamusekera ngo acyegukane, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Jaribu’ ivuga ku bihe bikomeye isi irimo kandi we arimo agerageza urukundo.
Kuri iki Cyumweru tariki 7 Gashyantare 2021, saa tatu z’ijoro za Kigali kuri Stade Ahmadou Ahidjo mu murwa mukuru wa Cameroon, Yaounde harabera umukino wa nyuma wa CHAN 2020 uhuza Mali na Morocco.
Hashize igihe Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu rugo mu rwego rwo guhangana n’ubwiyongere bw’abandura Covid-19, icyakora nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri iheruko, iyo gahunda irarangira kuri iki Cyumweru tariki 7 Gashyantare 2020, ejo abantu bakozongera kugenda muri (...)
Mu ijoro ryakeye mu karere ka Rutsiro mu Murenge wa Musasa Akagari ka Murambi, inkuba yakubise abana batatu bava inda imwe ibasanze mu nzu iwabo baryamye, umwe yitaba Imana abandi barahungabana.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 06 Gashyantare 2021, Abanyarwanda baba mu Bihugu bya Senegal, Mali, Gambia, Guinea Bissau na Cap Vert n’inshuti z’u Rwanda bizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu hifashishijwe ikoranabuhanga rya WebEx, mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda no ku zindi mbuga (...)
Utubari n’ibindi bikora nkatwo mu Mujyi wa Dubai byategetswe gufunga imiryango nyuma y’uko imibare y’abandura Covid-19 ikomeje kwiyongera, guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Umwana w’umuhungu w’imyaka itandatu wo mu murenge wa Musanze yatwawe n’umwuzure ahasiga ubuzima, ubwo yari avuye kwiga ku ishuri ribanza rya Nyarubande riherereye mu Murenge wa Kinigi ku wa Gatanu tariki 05 Gashyantare 2021.
Musenyeri mushya watowe wa Diyoseze ya Cyangugu, Edouard Sinayobye, avuga ko mu mirimo mishya yashinzwe, iyogezabutumwa rishingiye ku buvandimwe ari ryo azakora.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 06 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu bane bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 151, naho abakize ni 430.
Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali buratangaza ko bugiye guhindura izina ry’iyi kipe ikitwa Kigali FC.
Ni umwanya yatorewe ku majwi 42 kuri 54 y’abahagarariye ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu nteko rusange ya 34 y’ uyu muryango.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, ahawe kuyobora umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, akaba asimbuye mugenzi we wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, ibyo bikaba byabereye mu nama y’inteko rusange isanzwe ya 34 ya Afurika yunze (...)
Mu rwego rwo kuvugurura inzu hanozwa n’isuku, mu nkengero z’umujyi wa Musanze mu dusantere dukora kuri kaburimbo, hari gahunda yo kuvugurura inzu hagendewe ku cyerekezo cy’uwo mujyi.
Nyuma y’uko bigaragaye ko mu Karere ka Bugesera abaturage barenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwiza ry’icyorezo cya Covid-19, kuri uyu wa Gatandatu Polisi y’Igihugu yakoze igikorwa cyo gufata abakora ibikorwa bitandukanye byo kurenga kuri ayo mabwiriza.
Padiri Edouard Sinayobye wagizwe umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Gashyantare 2021, yavutse tariki 20 Mata 1966 i Kigembe mu Karere ka Gisagara, muri Diyosezi ya Butare. Yaherewe amasakaramentu y’ibanze kuri Paruwasi ya (...)
Augustin Mvuyekure utuye i Bitabage mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero, arataka gukubitwa akagirwa intere na kontabure wa kompanyi Seseco akorera, kompanyi yo ikavuga ko ari amayeri yo kugira ngo atishyura gasegereti yibwe.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri biruhukije kubera nkunganire yo gutunga abanyeshuri biga bacumbikirwa aho biga, ku buryo hari n’ibigo byahagaritse kwaka ababyeyi inyunganizi bari babasabye y’igihembwe cya mbere.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye inama y’inteko rusange isanzwe ya 34 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ikaba yateranye hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Ahmad Ahmad wari warahagaritswe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, yemerewe gukomeza guhatanira umwanya wa Perezida wa CAF
Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku isi bumaze kwemeza ko Padiri Edouard Sinayobye wa Diyosezi ya Butare ari we mwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Cyangugu.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 05 Gashyantare 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi yaguye gitumo abasore batanu bageragezaga kwinjiza kanyanga mu Rwanda bazikuye muri Uganda.