Mu Karere ka Rubavu abaturage babarirwa mu Magana bazindukiye mu kigo bategeramo imodoka bashaka kujya mu turere dutandukanye basanga ikigo bategeramo imodoka gifunze kubera ihagarikwa ry’ingendo.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid-19 zaraye zitangajwe, hari abantu bari batangiye ingendo kuri uyu wa Kabiri bakomeje gusubizwa aho bavuye kubera ko ’ingendo bakoraga zitari ngombwa’.
Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston, yaciye amarenga ya #GumaMuRugo, mu gihe #GumaMuKarere yaba nta musaruro itanze.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, avuga ko guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ari ukugira ngo abantu babashe kubahiriza isaha yo kuba bageze mu ngo.
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Minisitiri w’Intebe ku wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020, yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga iratangaza ko amande ku barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 yashyizwe hagati ya 1000frw kugera ku bihumbi 400frw.
Umurenge wa Kibangu uherereye mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, ni wo Murenge wari usigaye mu Rwanda utaragerwamo n’amashanyarazi mu Rwanda, uyu Murenge ukaba umaze igihe gito na wo ubonye amashanyarazi.
Abakuru b’Imidugudu yo mu Karere ka Nyaruguru yegereye umupaka bahawe amagare ku wa 31 Ukuboza 2021, bishimira kwinjira muri 2021 bafite inyoroshyangendo mu kazi bakora.
Bamwe mu baturage mu mujyi wa Nyagatare bavuga ko Noheli yizihijwe cyane kurusha Ubunani ahanini bitewe n’imyemerere no kudaha agaciro gusoza umwaka no kwinjira mu wundi ariko na none hakaba abatizihiza Ubunani bitewe no guteganyiriza amashuri y’abana.
Mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro havutse abana babiri ku munsi w’Ubunani, ababyeyi babo babaha amazina aganisha ku cyizere bafite muri uyu mwaka mushya wa 2021, nyuma y’uko baciye muri byinshi mu gihe cy’amezi icyenda bari batwite abo bana mu mwaka wa (...)
Banyarwanda, Baturarwanda mwese, nshuti z’u Rwanda, Dutangiye uyu mwaka mushya dufite icyizere ko u Rwanda rwageze kuri byinshi nubwo twahuye n’ibibazo bidasanzwe mu mwaka wa 2020.
Mu mwaka wa 2020, hakozwemo imishinga minini 12 y’ibikorwa remezo igamije guteza imbere abaturage ikaba yaratashywe ku mugaragaro ku wa 04 Nyakanga 2020 ndetse hubakwa ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22.
Nyuma y’ubusabe bw’abaturage, Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera yasubiyemo ibiciro by’umusoro ku bukode bw’ubutaka.
Amezi icumi arashize kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2020 abakozi b’Akarere basaga 40 beguye, abandi bahagarika akazi, abandi barasezera kubera impamvu zitamenyekanye kuko buri wese yagiye yandika agaragaza impamvu bwite.
Bamwe mu baturage b’Akarere ka Musanze baravuga ko umwaka wa 2020 utabahiriye aho bavuga ko imishinga yose y’iterambere bari bateguye yadindijwe n’icyorezo cya COVID-19 cyagaragaye mu Rwanda ku itariki 14 Werurwe.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 29 Ukuboza 2020, u Rwanda rwakiriye izindi mpunzi 130 zivuye mu gihugu cya Libya, ziyongera kuri 385 bamaze kwakirwa mu byiciro bine kuva mu mwaka ushize wa 2019.
Umuyobozi mukuru w’uruganda ruzajya rutunganya amashanyarazi rwifashishije nyiramugengeri ruri kubakwa i Mamba mu Karere ka Gisagara, Dominique Gubbini, avuga ko muri Werurwe 2021, uru ruganda ruzatangira kurekura megawati 40 z’amashanyarazi.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), itangaza ko ingengabihe y’amatora yari yamenyeshejwe Abanyarwanda yahindutse kubera Icyorezo cya Covid-19 kigenda cyiyongera mu gihugu.
Umuryango uzwi ku izina rya Ndayisaba Fabrice Foundation (NFF) ukomeje ingendo hirya no hino mu gihugu usura abana basubijwe mu miryango yabo nyuma y’uko bakuwe mu mihanda, mu rwego rwo kubafasha mu mitekerereze inyuranye n’iyo bari bafite.
Abaturage bo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera baremeza ko bamaze gusobanukirwa uburyo bwo kwirinda COVID-19 aho bakomeje kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyo cyorezo bambara neza agapfukamunwa, bakaraba intoki ndetse banahana intera nk’uko (...)
Umwaka wa 2020 Abanyarwanda bawufataga nk’udasanzwe kuko bawumvaga nk’inzozi kuva muri 2000, ubwo u Rwanda rwihaga icyerekezo 2020 benshi bazi nka ‘Vision 2020’.
Abafite inganda basabwe kwimurira ibikorwa byabo mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Huye, barasaba ibibanza muri icyo cyanya kugira ngo batangire kuhakorera.
Abaturage bo mu midugudu itatu y’akagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga bahawe amashyiga ya kijyambere ya cana rumwe arondereza ibicanwa, bakemeza ko azabakemurira ikibazo cy’inkwi cyari kibabangamiye.
Umuryango Imbuto Foundation hamwe n’abafatanyabikorwa bawo, barangije gutoranya imishinga 10 y’urubyiruko muri 40 yahatanaga, hakazavamo itatu igomba guhabwa ibihembo biyifasha gushaka ibisubizo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe hamwe n’ubw’imyororokere.
Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu iherutse guterana yemera ko isoko rya Gisenyi rimaze imyaka 10 ryaradindiye ryahabwa urwego rw’abikorera bakarangiza kuryubaka.
Bamwe mu bagana isoko rya Muhanga guhaha iby’umunsi mukuru wa Noheli n’Ubunani baravuga ko n’ubwo ubukungu butifashe neza hari abagerageje guhahira Noheli, abacuruzi na bo bavuga ko babonye abakiriya baringaniye.
Amatorero n’amadini atandukanye yizihije Noheli kuri uyu wa 25 Ukuboza 2020 mu buryo budasanzwe hagamijwe kwirinda Covid-19, aho abantu batateranye ari benshi cyangwa begeranye nk’uko byari bisanzwe mu yindi myaka.
Umushumba wa Diosezi ya Kabgayi, Musenyeri Mbonyintege Simaragde, arasaba abakirisitu Gatolika kwizihiriza Noheli mu miryango yabo birinda COVID-19 nk’uko byagenze hizihizwa Pasika uyu mwaka.
Mu gihe mu bihe bisanzwe mu mugoroba wo ku itariki ya 24 Ukuboza Abakirisitu Gatolika bumvaga misa y’igitaramo cya Noheli, bwanacya bakajya kwizihiza Noheli nyiri izina, ku wa 24 Ukuboza 2020 icyo gitaramo urebye nticyabaye muri rusange kubera Coronavirus.
Ku mugoroba wo ku wa 24 Ukuboza 2020, muri gare ya Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo hagaragaye abantu bari bicaye, ariko nta cyizere cyo kubona imodoka kuko ingendo zari zahagaze ndetse ubona n’imiryango y’ahakatirwa amatike ahenshi ifunze. Byatumye rero barara batageze mu ngo iwabo ngo bizihirize Noheli hamwe n’imiryango (...)