Abana bahoze mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, n’abakobwa bacikirije amashuri kubera kubura ubushobozi, baratangaza ko gukora inkweto birimo kubahindurira ubuzima ku buryo bizeye kugira imbere heza.
Ihuriro ry’Aborozi bo mu Murenge wa Muhoza, rifatanyije n’Abakozi bo mu Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo kamere mu Karere ka Musanze, bashyikirije Munyampamira Ildephonse, inyana nyuma y’uko izo yari yoroye eshatu, zose zaherukaga gupfira icyarimwe.
Icyamamare muri muzika, Britney Spears, yongeye guhabwa uburenganzira bwo gucunga imitungo ye nyuma yuko urukiko rwa Los Angeles rwambuye inshingano se umubyara wari usanzwe ayicunga, gusa ruvuga ko hazashakwa umuhanga mu icungamutungo uzajya amufasha.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), iratangaza ko umusaruro wa soya ukiri muke mu nganda zikeneye kuwutunganya, mu gihe ibikomoka kuri Soya na byo bikenewe cyane mu Gihugu.
Abahinga mu Gishanga cy’Agatobwe hafi y’umuhanda wa Kaburimbo Huye-Kibeho, barifuza kugitunganyirizwa kuko uko babyikoreye bitabarinda imyuzure, nyamara ibangiriza imyaka.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), kivuga ko abantu bafashe neza imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, barimo kujya kwisuzumisha iyo virusi ntigaragare ko bayifite, ndetse bakaba batakirimo gukwirakwiza ubwandu bushya.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko ibihugu 14 birimo n’u Rwanda byonyine muri 54 bya Afurika, ari byo byageze ku ntego y’ isi yo gukingiza abaturage barenga 10% mu kurwanya Covid 19 mu mpera za Nzeri uyu mwaka.
Itsinda ry’abasore baririmba indirimbo zo kuranya no guhimbaza Imana, Messengers Singers, rikorera ivugabutumwa ry’indirimbo muri Eglise Adventiste Francophone de Kigali, nyuma y’uko basohoye indirimbo ryise ‘Urahambaye’ igakundwa na benshi, bagiye gutaramira abakunzi babo kuri YouTube.
Urukiko Rukuru uregereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka rwahamije Idamange Iryamugwiza Yvonne, ibyaha bitandatu arengwa rumuhanisha gufungwa imyaka 15, no gutanga ihazabu ya miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’i Rwanda.
Umunyabigwi uzwi cyane mu mukino w’Iteramakofe (boxing) Manny Pacquiao yasezezeye kuri uwo mukino burundu, nk’uko yabyitangarije mu mashusho yashyize ku rubuga rwe rwa Facebook.
Imfungwa nyinshi zikomeje kugaragara hejuru y’inzu bafungiwemo muri Guayaquil mu gihugu cya Equateur, guhera ku itariki ya 28 Nzeri 2021.
Perezida Paul Kagame yavuze ko abantu banenga ubufatanye u Rwanda rufitanye n’ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal, babiterwa n’urujijo bafite (confusion) cyangwa se bakaba batazi ibyo bavuga, kuko ngo igihugu cyo gishimishijwe n’ibyo gikura muri ubwo bufatanye kugeza ubu.
Nyuma y’umukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzwemo na Gorilla FC igitego 1-0, umutoza Masudi Juma yatangaje ko ikipe ikomeza kugerageza abandi bakinnyi ishobora gusinyisha abandi bagasezererwa
Umushinga wa LAFREC wari ufite inshingano zo gusana icyanya cya Parike ya Gishwati-Mukura, ushojwe nyuma y’imyaka itandatu abaturiye iyo Pariki bahawe ubushobozi butuma batandukana no kuyijyamo bakurikiyemo ubuki, ubwatsi n’amazi.
Ibisazi by’imbwa ni indwara ikomeye iterwa na virusi yibasira ubwonko bw’umuntu cyangwa izindi nyamaswa zigira amaraso ashyushye.
Mu gitondo cyo ku itariki 28 Nzeri 2021 ahagana saa tanu, Polisi ikorera mu Karere ka Ngoma yafashe Kazoza Audace w’imyaka 45 na Sinigenga Christopher w’imyaka 27, yabafatanye Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 678 y’amiganano, bakaba barafatiwe mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Mutenderi, Akagari ka Mutenderi, Umudugudu wa Torero.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 29 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 168, bakaba babonetse mu bipimo 11,085.
Ingabo za SADC zihuriye mu gikorwa cya SAMIM cyo kurwanya ibyihebe muri Mozambique, zatangaje ko zasenye ibirindiro by’ibyihebe byiyise Al Sunnah wa Jama’ah (ASWJ) muri Chitima nyuma yo kwirukanwa n’Ingabo z’u Rwanda muri Mocimbao de Praia.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nzeri, ubwo yari mu nama ihuje Abanyarwanda n’Abanya-Zimbabwe bahagaririye inzego zitandukanye z’ubucuruzi n’ishoramari bagera kuri 200, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko amateka y’ibihugu byombi, yaranzwemo ibihe by’umubabaro n’agahinda, ariko na none n’intsinzi ndetse no kwigira, (...)
Abagize Impuzamiryango y’ibigo byigenga bikora mu by’ubuzima, baratangaza ko abikorera bakomwa mu nkokora no kutoroherezwa mu kubona inguzanyo, kuko bituma hari ibikoresho by’ingezi mu kazi kabo batabona, bakifuza koroherezwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, avuga ko mu gihe kitarambiranye ubutaka bwuhirwaho buziyongera kubera imishinga itandukanye igamije kwegereza abahinzi amazi.
Umuryango Nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD) uratangaza ko hakiri imbogamizi mu ikoranabuhanga ribereye abafite ubumuga muri rusange, by’umwihariko abatumva batavuga ngo babashe gusoma.
Sentore Athanase, umwe mu bahanzi b’abahanga basize umurage ukomeye mu buhanzi gakondo nyarwanda, ni se wa Massamba Intore, akaba sekuru wa Jules Sentore, na bo bakaba abahanzi mu njyana ikomatanyiriza hamwe gakondo, nyafurika n’iya kizungu.
Abatuye mu Mudugudu w’Agakombe mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, bifuza kongererwa amashanyarazi kuko abageraho ari make cyane, bigatuma bacana mu gicuku no ku manywa gusa.
Ikigo Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA), cyasabwe kunoza imikorere ya ‘system’ yacyo kuko irimo ibibazo byanagiye bigarukwaho kenshi mu bisobanuro byahabwaga Komisiyo ishinzwe gukurikirana imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), iyo komisiyo ikaba itanyuzwe n’ibisobanuro yahawe.
Abafatanyabikorwa mu guteza imbere ikoranabuhanga mu rubyiruko baratangaza ko bikigoye ngo urubyiruko rwose, rugere ku mahirwe yo kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga byarufasha ku isoko ry’umurimo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, bwatangije igikorwa cyo gutera ingemwe z’igihingwa cya Kawa, hagamijwe guteza imbere no kongera umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu muri ako gace, hakazaterwa izisaga miliyoni eshatu.
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryasabye imbabazi nyuma yaho bigaragarijwe ko abakozi baryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bafashe abagore n’abakobwa ku ngufu.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa ku isi (FAO), igaragaza ko mu mwaka wa 2021, abantu bageze ku bihumbi 59 ku isi bamaze gupfa bazize indwara y’ibisazi by’imbwa.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gihsinzwe Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, yagaragaje uko ubwandu bwa Covid-19 buhagaze mu Rwanda, yerekana ko bwagabanutse muri Nzeri ugereranyijwe na Kanama 2021.
Uwitwa Nyirambarushimana Illuminée utuye mu Mudugudu wa Kamashinge, Akagari ka Nyarufunzo, Umurenge wa Mageragere w’Akarere ka Nyarugenge, ateka ku mbabura icana ibyitwa ‘briquette’ bitamuteza imyotsi kandi ngo birahendutse.
Ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, Umuryango w’Abibumbye wambitse abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo imidali y’ishimwe. Abambitswe imidali ni abapolisi b’u Rwanda 158 bagize itsinda ry’abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu cya Sudani (...)
Abantu 11 bafatiwe mu Karere ka Kicukiro barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 ku wa Mbere tariki ya 27 Nzeri 2021, bakaba bafashwe barimo gusenga binyuranijwe n’amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Ni mu gihe amasengesho agomba kubera mu nsengero zujuje ibisabwa mu rwego rwo kwirinda COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 28 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 208, bakaba babonetse mu bipimo 11,269.
Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko harwanywa ihohotera rishingiye ku gitsina. Ni ibiganiro byahuje Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo ari bo ishami ry’umuryango w’ibibumbye ryita ku muryango (...)
Buri mwaka, inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yemeza inguzanyo n’amafaranga y’ingengo y’imari ya Leta, aba agenewe gukoreshwa muri gahunda z’iterambere ry’igihugu.
U Rwanda na Zimbabwe biratangaza ko bigiye kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu bihugu byombi, nyuma yo kugirana amasezerano mpuzamahanga y’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi.
Itsinda rihitamo ibitabo birimo inkuru zishushanyije byo gusoma mu mashuri abanza muri Kigo cy’Igihugu cyita ku Burezi (REB), rihitamo ibitabo hashingiwe ku rurimi, ubutumwa, ingano y’inkuru, ubwoko bw’amashusho yakoreshejwe n’ibindi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko bwatangiye ibikorwa byo gusubiza amazi y’amashyuza mu mwanya wayo, igikorwa kimaze umwaka gitegerejwe na benshi, kuva tariki ya 21 Kanama 2020 amashyuza yava mu mwanya wayo agatemba ajya mu mugezi wa Rukarara.
Higiro Adolphe uzwi nka Shema mu ikinamico yitwa Musekeweya asanga abakinnyi b’ikinamico afataho urugero ari nka Sebanani na Baganizi Eliphaz bamamaye kuri Radiyo Rwanda kubera ubuhanga bwabo mu gusetsa no gukina.
Urubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi 632 bo mu Karere ka Burera, bitwa “Imboni z’Umutekano za Burera”, bagiye kwifashishwa mu gukumira ibiyobyabwenge, magendu n’abakoresha ibyambu bya panya(abambuka umupaka uhuza u Rwanda na Uganda n’u Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko batwaye ibiyobyabwenge na magendu).
Inama Njayanama y’Akarere ka Rubavu yanenze Komite nyobozi y’ako karere itarashyize mu bikorwa umwanzuro w’Inama Njyanama wo guhererekanya ingurane n’abaturage batanze ubutaka bwubatsweho irerero, akarere kabaha ubutaka ariko ntikabaha ibyangombwa byabwo bikaba bimaze imyaka itanu.
Abakinnyi bakomoka muri Maroc ikipe ya Rayon Sports iheruka gutizwa na RAJA Cassablanca, bakoze imyitozo yabo ya mbere mu Rwanda
Aborozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko kugira ngo borore inka zitanga umukamo hari byinshi bikwiye kuvugururwa, harimo n’igiciro cy’amata kuko igihari kitajyanye n’ibyo bashora mu bworozi bwabo.
U Rwanda rwamaganiye kure raporo y’Umuryango Human Rights Watch (HRW) yasohotse ku wa Mbere tariki 27 Nzeri 2021, ishinja u Rwanda kuba rwarafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko abantu barimo abaryamana bahuje ibitsina, abihinduje ibitsina ‘transgender people’, abicuruza, abana bo mu muhanda n’abandi.
Ku Cyumweru tariki 26 Nzeri na tariki 25 Nzeri 2021, ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu Karere ka Gicumbi, Polisi yafashe abantu 33 barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Umuhanzi w’icyamamare, Robert Sylvester Kelly uzwi nka R. Kelly ukomoka muri Amerika, icyamamare muri muzika ku isi mu njyana ya R&B, yahamijwe ibyaha byo gusambanya abagore ku ngufu yitwaje ubwamamare bwe, ku wa mbere tariki ya 27 Nzeri 2021 mu rukiko rwo muri New York. Igihano yakatiwe kizamenyekana umwaka utaha mu (...)
Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa mbere tariki ya 27 Nzeri 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 14, barimo abagabo bane, abagore bane n’abana batandatu bose bakaba bari bafungiye muri gereza ya Nyabuhikye mu karere ka Ibanda, bashinjwa kwinjira no kuba mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umukinnyi Muhire Kevin wari umaze iminsi aganira n’ikipe ya Rayon Sports ngo abe yakongera kuyisinyira andi masezerano, yamaze gutangira imyitozo hamwe n’abandi
Mu bumva bavuga Kinigi cyangwa bahageze, ntawe ushidikanya ko ako gace ari ho kigega cy’ubuhinzi bw’ibirayi mu Rwanda, ndetse n’ushaka kugura ibirayi wese ijambo rimuzamo mbere ni “Ndashaka kugura ibirayi, ariko ni mumpe Kinigi”.