Amakuru aturuka muri Mozambique aravuga ko Umunyarwanda Révocat Karemangingo wari mu bakuriye impunzi z’Abanyarwanda muri Mozambique yishwe arashwe ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 13 Nzeri 2021 ageze hafi y’aho atuye mu murwa mukuru Maputo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 13 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 459 bakaba babonetse mu bipimo 10,027.
Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Nzeri 2021, abapolisi bakorera mu Karere ka Nyabihu bafashe udupfunyika 7,493 tw’urumogi barufatana Niyomugabo Theoneste w’imyaka 21 na Twizerimana Hitabatuma w’imyaka 34, bafatiwe mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Rugera, Akagari ka Gakoro, Umudugudu wa Nyakigezi.
Bamwe mu bagore n’abakobwa bo mu Karere ka Musanze, cyane cyane bafite amikoro make, bavuga ko ikiguzi kiri hejuru cy’ibikoresho byagenewe isuku y’abagore n’abakobwa mu gihe cy’imihango (Cotex), ari imwe mu nzitizi ituma batabasha kubona uko bita ku isuku yo ku mibiri yabo uko bikwiye.
Abantu 49 bafitiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Rwezamenyo bakurikiranyweho gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.
Kompanyi y’indege y’u Rwanda ( RwandAir) yatangaje ko ifite gahunda yo kongera imijyi ya Lubumbashi na Goma yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku rutonde rw’ahantu ikorera ingendo zayo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko abantu bashinga imbuga za YouTube zikifashishwa mu gukwirakwiza amacakubiri n’ibindi byaha, bakwiye kwigenzura kugira ngo batagwa mu byaha byanatuma bakurikiranwa n’amategeko.
Kuva Rusesabagina Paul yafatwa mu 2020, kugeza muri Werurwe 2021 ubwo yikuraga mu rubanza yarimo aho areganwa n’abandi 21, Rusesabagina yagiye agerageza kwitandukanya n’ibikorwa bya gisirikare bya FLN harimo ibitero by’iterabwoba yagabye mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw’u Rwanda hagati y’umwaka wa 2018 na 2019.
Urwego rw’Igihuru rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko harimo kwigwa uko abahohotewe bifuza gutanga ibirego bakurirwaho ikiguzi cyo gukoresha ibizamini byo kwa muganga, kugira ngo ibirego byihutishwe ibimenyetso bitarasibangana.
Elia Uwizeyimana wo mu Kagari ka Gatare, Umurenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi, akurikiranyeho icyaha cy’ubushukanyi bwo kwiba abantu amafaranga asaga miliyoni imwe akoresheje telefone igendanwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko hari amakuru agaragaraza ko abantu hirya no hino mu Gihugu barimo kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, akaba yongera kubaburira.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), kiratangaza ko mu rwego rwo gushyira mu myanya abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye, umwaka w’amashuri 2021-2022 hazatangwa ibizamini mu buryo bw’ikoranabuhanga, bikaba byitezweho kwihutisha gushyira mu myanya abo bakozi.
Bamwe mu bagabo bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko kwihagararaho bakanga gusuzugurwa ari imwe mu mpamvu zihatse izindi zituma bahohoterwa bakabyihererana.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko amavuriro mato yo hafi y’umupaka agomba guhabwa ubushobozi bwo gufasha ababyeyi baje kubyara.
Muri gahunda y’amarushanwa y’imirenge igize Umujyi wa Kigali mu kurwanya icyorezo Covid-19 hakoreshejwe abatwarasibo, mu Murenge wa Remera w’Akarere ka Gasabo biyemeje kugera kuri buri rugo hakamenyekana abacururiza inzoga munsi y’igitanda.
Nyuma y’icyumweru Jay Polly ashyinguwe, umuryango we, inshuti n’abavandimwe bamukuriye ikiriyo mu muhango wabereye aho yari atuye i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali. Ni umuhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 11 Nzeri 2021, aho habanje kujya gushyira indabo ku mva ye i Rusororo.
Urubyiruko 45 rw’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Musanze, bahize abandi mu masomo yitabiriwe n’abagera kuri 750 mu mirenge 15 igize ako karere, mu mashuri y’Irerero, icumi muri bo baza ku isonga bashimiwe, bose bakaba biyemeje guhangana n’abagaba ibitero ku Rwanda biciye ku mbuga nkoranyambaga.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 12 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 227 bakaba babonetse mu bipimo 11,795.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore ya Volleyball itsinze Maroc amaseti 3-1 mu mukino w’umunsi wa mbere w’igikombe cya Afurika cy’abagore kiri kubera mu Rwanda
Uwari Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa Uwayezu Francois Regis, yamaze kwegura ku mirimo ye
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwamenyesheje abatuye muri uwo mujyi n’abawugendamo bose ko hari imirimo yo kubaka imiyobororo y’amazi ku muhanda Masaka - Kabuga(NR3) bityo igice cy’umuhanda kiri hagati ya Masaka na Kabuga kikaza kuba gifunze.
"Burya wabona umugabo asambana, ariko ntukabone umugore wasambanye kuko biba ari umwanda" ibi ni ibikunda kugarukwaho n’abantu benshi, ariko bikantera kwibaza niba umugabo we usambana baba babona ari isuku!
Mu mukino ubanza wa CAF Champions League, ikipe ya Mogadishu City Club yo muri Somalia na APR FC zinganyije ubusa ku busa.
Mu gihe ibihugu byinshi byo ku isi biri mu mezi asatira impera z’umwaka wa 2021, Abanya-Ethiopia bo ku wa Gatandatu tariki 11 Nzeri bizihije ibirori bisoza umwaka wa 2013 baninjira mu mwaka mushya wa 2014 n’ubwo ibirori bitabaye mu buryo bukomeye kubera ko bari mu bihe bitoroshye byo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko (...)
Abafana b’ikipe ya Arsenal mu Rwanda batashye ku mugaragaro umuriro w’amashanyarazi bagejeje ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Mudugudu wa Nyentanga, Akagari ka Kigeme, Umurenge wa Gasaka, Akarere ka Nyamagabe.
Dukuzumuremyi Janvière ni umubyeyi uherutse kugaragara mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, mu bukwe bw’umugabo we ubwo yasezeranaga n’undi mukobwa mu rusengero.
Mu Kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo mu ntangiriro z’uyu mwaka, umukobwa wa Paul Rusesabagina Carine Kanimba yavuze ko ibitero by’iterabwoba byo mu 2018 byagabwe n’inyeshyamba za FLN yaterwaga inkunga na Rusesabagina ngo “byabaga ari ibitero byagabye na Guverinoma y’u Rwanda.”
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 10 Nzeri 2021 ahagana saa moya za nimugoroba abapolisi bakorera mu Karere ka Musanze ku bufatanye n’abaturage bafashe uwitwa Ndimurwango Evariste w’imyaka 37 na Harerimana Xavier w’imyaka 28. Aba bafashwe bagiye kwambura telefoni n’ibindi byari mu isakoshi y’uwitwa Musabyemariya (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 11 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 368 bakaba babonetse mu bipimo 11,879.
Umuhanzi utarabigize umwuga Shyaka Gérard wamenyekanye cyane mu ndirimbo Délira, avuga ko ubuzima bwe ari urugendo rurerure cyane ariko akaba anyuzwe n’uko abayeho ubu.
Umuhanzi Christopher Muneza ni umwe mu bakunzwe mu Rwanda. Yongeye kumvikana mu itangazamakuru cyane nyuma y’aho ashyiriye indirimbo ye nshya ‘Mi casa’ hanze, akaba yari amaze igihe kinini adasohora indirimbo.
Mu minsi ibiri gusa mu Karere ka Nyagatare hafatiwe abantu 68 basenga banyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Ku wa Gatatu tariki ya 08 Nzeri 2021, mu mudugudu wa Matimba ya gatatu, Akagari ka Matimba, Umurenge wa Matimba mu rugo rwa Niyonsaba John, saa tanu n’igice z’igitondo hafatiwe abantu 48 barimo abana 16 (...)
Ubushinjacyaha bukuru buratangaza ko nyuma yo guhamwa n’ibyaha, abantu basaga 1000 mu myaka itanu ishize bategetswe kugarura mu isanduku ya Leta amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari enye.
Mu mukino wa 1/4 wahuzaga u Rwanda na Maroc, urangiye u Rwanda rutsinzwe amaseti 3-0, ruhita runasezererwa.
Banki ya Kigali yatangiye ubufatanye n’Uruganda rwa kawa rwa RWACOF, kugira ngo abahinzi ba kawa babone ikoranabuhanga rya serivisi y’ IKOFI, ibafasha kwakira amafaranga y’ibitumbwe bagemuye kuri sitasiyo itunganya amakawa, ikabaha ubushobozi bwo kwizigamira no guhererekanya amafaranga ku buntu batayafashe mu ntoki.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abaganga babiri bo ku Bitaro bya BAHO International Hospital (BIH), bakaba bafashwe mu gihe iperereza rigikomeje ku rupfu rw’umurwayi uherutse gupfira muri ibyo bitaro.
Ikipe ya APR FC kuri iki Cyumweru irakina umukino ubanza wa CAF Champions League, umukino iza gukina idafite abakinnyi batatu barimo Byiringiro Lague wakomerekeye mu Mavubi
Imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruherereye mu Karere ka Kirehe ku mugezi w’Akagera, ruzatanga megawati 80 z’amashanyarazi, iri kugana ku musozo, aho byitezwe ko mu mwaka utaha wa 2022 iyi mirimo izaba yasojwe ndetse uru ruganda rugatangira gutanga amashanyarazi mu bihugu bitatu bituriye uyu mugezi (...)
Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango rwasubitse urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo Umushinwa na bagenzi be bakekwaho ibyaha by’iyicarubozo, itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake; Uru rubanza rukaba rwasubitswe kugira ngo hashakwe umusemuzi w’ururimi (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 10 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 470 bakaba babonetse mu bipimo 11,378.
Minisitiri w’Intebe mushya muri Guverinoma y’inzibacyuho ya Afghanistan, mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru Al Jazeera dukesha iyi nkuru, yavuze ko ahamagarira abayobozi ba Afghanistan bahunze Abatalibani bagifata igihugu mu kwezi gushize kwa Kanama 2021, ko bagaruka bagakorana, abizeza ko Abatalibani “ (...)
Mu mukino usoza iy’amatsinda wabaye kuri uyu wa Gatanu, u Rwanda rutsinze Uganda amaseti atatu kuri abiri, rusoza ku mwanya wa mbere
Abato ndetse n’abakuru muri rusange bakunze kugaragara bareba ndetse bamwe basoma ibitabo birimo amashusho abafasha kwagura ubumenyi no kuruhura ubwonko, akenshi byitwa ‘katuni’ byakorewe ahandi kandi bivuga iby’ahandi.
Ku wa Kane tariki 9 Nzeri 2021, ubwo Umuyobozi, w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yatangizaga gahunda yiswe iyo ‘Kwegera abaturage no kwikemurira ibibazo’, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 gihari, bityo ko ari ukukizirikana ariko imirimo igakomeza.
Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta uharanira iterambere ry’umwana, urubyiruko n’umugore, Save Generations Organization, uratangaza ko hari icyizere cy’uko abagore n’abakobwa bazagera ku rwego rushimishije rwo gukoresha ikoranabuhanga nk’abagabo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko abaturage bubaha bakanumvira abayobozi bityo ko badakwiye kujya bafatirwa ibyemezo bitari byo, gukangwa cyangwa guhatirwa ibintu ahubwo bakwiye kuyoborwa.
Umuhanzi Muyombo Thomas, uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Tom Close, yatashye inzu ya ‘villa’ ifite agaciro kabarirwa muri za Miliyoni, yujuje ahitwa mu Karumuna mu Karere ka Bugesera.